Perezida wa NEC , Prof Kalisa Mbanda, yatangaje ko Perezida Kagame yaje ku isonga n’amajwi 98,79 %, umukandida wigenga Mpayimana Philippe agira 0.73% naho Dr Frank Habineza watanzwe na Green Party yagize 0.48%; amajwi y’imfabusa ni 0.18 %.
Muri rusange Abanyarwanda b’imbere mu gihugu bari bariyandikishije kuri lisite y’itora bangana na 6 897 076, abitabiriye amatora ni 6 769 514 bangana na 98.5 %.
Mu mahanga hari hiyandikishije Abanyarwanda 44 362, abitabiriye ni 39 719 bangana na 89.53 %.
NEC yatangaje ko mu Ntara y’Amajyaruguru, Kagame Paul yagize amajwi 98.8 %, Habineza Frank agira 0.34 % naho Mpayimana Philippe agira amajwi 0.86 %.
Mu Ntara y’Amajyepfo, Kagame yabonye amajwi 98.98 %, Habineza abona 0.12 % naho Mpayimana agira 0.70.
Mu Burasirazuba Kagame yabonye 99.30 %, Habineza yahabonye amajwi 0.21 % na Mpayimana abona 0.49 %, mu gihe habonetse imfabusa 0.13 %.
Mu Ntara y’Uburengerazuba, Kagame yahabonye amajwi 98.38 %, Habineza agira amajwi 0.69 %, Mpayimana ahabona 0.94 %, naho imfabusa zabaye 0.19 %,
Mu Mujyi wa Kigali, imfabusa zahabonetse ni 0.40 %, Habineza yagize 0.51 %, Mpayimana ahabona 0.59 %, Kagame Paul ahabona 98.90 %.
Mu Mahanga imfabusa zabaye 0.3 %, Habineza Frank yagize amajwi 2.77 %, Mpayimana yahabonye amajwi angana na 1.65 % naho Paul Kagame agira amajwi 95.58 %.
Prof Mbanda yashimye uburyo amatora yabaye mu mutekano, anashimira Abanyarwanda uburyo bayitabiriye ari benshi.
Yagize ati “Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yishimye ko amatora yagenze neza hirya no hino mu gihugu ndetse no mu mahanga. Amatora yaranzwe n’ituze, ubwisanzure n’umutekano bisesuye. Komisiyo ikaba ishimira abenegihugu bayitabiriye ari benshi ikanishimira ko bose bagize uruhare mu migendekere myiza yayo.”
Prof Mbanda yavuze ko kandi bashimira uburyo Abanyarwanda bakiriye ibyavuye mu matora, ati “Komisiyo kandi irashimira Abanyarwanda ko bakiriye neza ibyavuye mu matora kandi ikabashishikariza gufatanya na Perezida bitoreye mu gukomeza guteza igihugu cyabo imbere.”
Itegeko Nshinga rivuga ko Perezida wa Repubulika arahira bitarenze iminsi mirongo itatu nyuma y’itorwa rye, indahiro ye ikakirwa na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.
TANGA IGITEKEREZO