Perezidante w’Umutwe w’Abadepite Mukabarisa Donatille yabwiye Radio y’u Rwanda ko batangiye gukorana na komisiyo yashyizweho ifite inshingano zo gufasha inteko ishinga amategeko mu kuvugurura itegeko nshinga.
Yagize ati “Turi gukora mu nama y’abaperezida… Komisiyo yagiyeho kugira ngo itwunganire mu rwego rwa tekniki, ubu turi kureba ibyo bakoze mu bushakshatsi, mu busesenguzi, guhuza ibyo abasenateri n’abadepite bavanye mu baturage, ubwo rero mu gihe cya vuba tuzaterana twemeze ishingiro ryabyo”
Mu gutangiza icyo gihembwe cya gatatu Inteko y’Abadepite yanasuzumye ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena imitunganyirize no guteza imbere ibikorwa bya siporo, imikino n’imyadagaduro, n’umushinga w’itegeko ryemerera kwemeza burundu Amasezerano hagati y’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika yo hagati(ECCAS) na Repubulika y’u Rwanda ku gusubizwa k’u Rwanda muri uwo Muryango, yashyiriweho umukono i N’Djamena kuwa 25 Gicurasi 2015.



















TANGA IGITEKEREZO