Abaturage b’i Karongi by’umwihariko abahinzi b’icyayi bakorana n’uruganda rwubatse mu Kagari ka Rwariro, Umurenge wa Gitesi, basanga hari impamvu nyinshi zikwiye guhsingirwaho Itegeko Nshinga rikavugururwa, muri zo hakaba harimo n’urwo ruganda bashimira Perezida Kagame.
Ndemwe na nde Jeannette Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwariro atangaza ko kuva urwo ruganda rwatangira gukora, imibereho y’abaruturiye yahindutse.
Ati “Urebye imibereho bari bafite mbere yari mibi cyane, ariko ubu uwashoboye guhinga icyayi n’utarashoboye kugihinga ariko akaba agikoramo, ashobora kubona mitiweli, amafaranga y’abanyeshuri, ndetse by’akarusho twashoboye kubona amashanyarazi na yo yafashije kugera kuri byinshi.”
Muhimpundu Agnes umaze umwaka n’amezi 3 ahinga icyayi, ubu kimufasha kurihira umwana ishuri, akamugurira ibikoresho ndetse ngo ntajya ahangayikishwa n’ubukene kuko ahemberwa ku gihe.
Ibyo abo baturage bavuga bagezeho, bongeraho ko babikesha Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bityo ngo icyifuzo cya bo ni uko Itegeko Nshinga ryavugururwa cyane cyane mu ngingo yaryo y’101, Umukuru w’igihugu agahabwa rugari agakomeza kubayobora.
Mbonabucya Joseph umwe mu bahinzi b’icyayi cy’Uruganda rwa Karongi, avuga ko bashimira byinshi Perezida Kagame, aho agira ati “Nk’uru ruganda rw’icyayi iyo tutarubona tuba twaragiye gupagasa ahandi”, kandi ngo ibyo bigatuma agace batuyemo gakomeza gusigara inyuma mu iterambere.
Undi muhinzi agira ati “Yatugejejeho byinshi, yubakiye abatishoboye, gahunda ya ‘Gira inka Munyarwanda’, VUP n’iriya minshinga yo gufasha abana, yatugejejeho byinshi by’ingirakamaro, ari na yo mpamvu dushyigikiye ko Itegeko Nshinga rivugururwa, ejo bundi mu 2017 tukazamuhundagazaho amajwi agakomeza kutuyobora.”
Si abahinzi b’icyayi gusa, kuko na bamwe mu bari bishoboye mbere ubu ngo ntibakibayeho ku mpuhwe bagiriwe n’abandi.
Umwe mu batari bishoboye yagize ati “Iyo ntekereje ahantu yadukuye… nkanjye sinagiraga inka, ariko ubu ndayifite, abana banywa amata nta kibazo, nkabona ifumbire ntabanje kuyisabiriza. Yatugejejeho byinshi nko kutwegereza amashuri, amavuriro, Ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante).”
Uruganda rw’icyayi (Karongi Tea Factory) rwashinzwe mu mwaka w’2012 rukaba rukorana n’abahinzi b’icyayi bo muri ako Karere rutunganya umusaruro wa bo rukanawubagereza ku isoko.



















TANGA IGITEKEREZO