Umukandida wa FPR-Inkotanyi Kagame, yashimiye ibihumbi by’abaturage bitabiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara.
Mu 2015 abanyarwanda basabye ko Itegeko Nshinga rivugururwa bigaha amahirwe Kagame yo kongera kwiyamamaza, babishimangira muri referandumu.
Kagame yabwiye abaturage ba Gisagara ko ibyo bamwifuzaho azabibakorera, ariko abasaba ubufatanye.
Yagize ati "Uko munshaka ni ko mbashaka, niko nzabakorera ibyo mwifuza byose ariko nta byashoboka tutari kumwe. Ni ngombwa ko dukorera hamwe buri wese azana imbaraga ze, ubumenyi bwe uko abufite tukuzuzanya, tukihuta tukagera kure. Ntabwo twakihuta buri wese adashyizemo imbaraga."
Yakomeje avuga ko hari intambwe aka karere kamaze gutera yaba mu kugeza amashanyarazi ku baturage kuko abagera kuri 22% bayabonye kuva mu 2010. Gusa yavuze ko ibi bidahagije kuko bikwiye gukomeza kwiyongera.
Ati "Amashanyarazi kuva kuri rimwe n’ibice ku ijana tukaba tugeze kuri 22% hano Gisagara ntaho turagera, turashaka kugera kuri za 80% na za 90%, buri wese mu rugo, ku mashuri, mu mavuriro, ku muhanda akaboneka."
Kagame yavuze ko aya mashanyarazi akwiye no kugera ku rwego rw’inganda, bityo umusaruro w’abaturage ukabona agaciro, bakiteza imbere. Yibukije urubyiruko ko rugomba kwiga yaba amashuri asanzwe, imyuga na za Kaminuza rukabasha kwiteza imbere n’igihugu muri rusange.
Yakomoje no ku rwego rw’Ubuzima, ashimangira ko abanyarwanda bose bakwiye ubuzima bwiza, urwaye akavuzwa, indwara zihitana abana zigacika. Ibi byose bikubakira kuri politiki nziza yo gukorera hamwe nta gusigana.



















TANGA IGITEKEREZO