00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kagame imbere, Mpayimana na we ararusha Habineza mu majwi y’agateganyo (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 4 August 2017 saa 07:47
Yasuwe :

Nyuma y’itora rya Perezida wa Repubulika ryabaye ku wa 3 Kanama ku Banyarwanda baba mu mahanga no kuri uyu wa 4 Kanama ku bari imbere mu gihugu, ibarura ry’amajwi ryagaragaje ko Paul Kagame ariwe watorewe kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere.

Mu majwi y’ibanze angana na 80 % amaze kubarurwa, ku rwego rw’Igihugu, Paul Kagame 98,66% mu gihe abandi bahanganye Mpayimana Philippe amaze kugira 0.72% naho Habineza Frank akagira 0.45%.

Kuri uyu wa Gatandatu, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje mu buryo bw’agateganyo amajwi y’ibyavuye mu itora ry’umukuru w’igihugu aho Perezida Kagame yakomeje kuza ku isonga n’amajwi 98,63%, Umukandida wigenga Mpayimana Philippe 0.73% na Dr Frank wari uhagarariye Ishyaka rya Green Party wagize 0.47%.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu bishyira ku wa Gatandatu, Abanyamakuru ba IGIHE barimo Rabbi Malo Umucunguzi, Evariste Nsengimana, Ferdinand Maniraguha, Jean Pierre Tuyisenge, Dusabimana Aimable na Philbert Girinema bakurikiranye iki gikorwa aho abakandida bari bari

UKO IGIKORWA CYO GUTEGEREZA IBYAVUYE MU MATORA CYAGENZE KU BAKANDIDA BOSE

01:20: Kagame yashimiye abo bahatanaga ‘bagerageje’

80% by’amajwi y’ibanze biragaragaza ko Paul Kagame ari imbere mu majwi aho afite 98.66% mu gihe umukurikiye Mpayimana Philippe afite 0.72% naho Habineza Frank akagira 0.45%

Paul Kagame wegukanye intsinzi mu matora ya Perezida wa Repubulika atangiye ijambo rye agira ati “Ndagira ngo mpere ku bo turi kumwe hano, bafashije ku buryo bw’umwihariko mu gikorwa cyo kwamamaza no mu gikorwa cy’amatora yarangiye ibisigaye bikaba ari ukubara amajwi ubwo nabyo bikaba biri hafi kurangira.

Ibyo bamaze kutugezaho ni uko FPR Inkotanyi yatsinze amatora ubwo rero ndashimira cyane abayobozi, abayoboke, intore z’umuryango FPR Inkotanyi mwese ndabashimiye cyane.

Intsinzi ni iyanyu, ni amateka asanzwe ya FPR Inkotanyi ihangana n’ibibazo yahanganye n’ibibazo byinshi ariko tukaba dukomeza gutera imbere tukaba tugejeje aha tuhigejeje ndetse tuhagejeje n’igihugu cyose dufatanyije.

Nashimiye abayobozi, nashimiye, abayoboke namwe mwese FPR inkotanyi aba kabiri nkurikijeho ni abandi Banyarwanda bose nabo twafatanyije. Ari imitwe ya politiki yindi umunani, izwi twavuze, twamamaje hamwe, ndabashimiye cyane ndetse nshimiye n’abandi bagiye muri iki gikorwa cy’aya matora amashyaka abiri n’abayoboke bayo nabo ndabashimiye ko bagerageje.”

Paul Kagame nyuma yo kumenya 80% by'amajwi y'agateganyo, yashimiye abanyarwanda bose n'abo bari bahataniye uyu mwanya
Yashimiye umuryango we by'umwihariko uko wamubaye hafi muri uru rugendo rwamugejeje ku kongera gutsinda amatora
Paul Kagame yahamagaye ahirengeye urubyiruko rwitanze kugira ngo ibikorwa bye byo kwiyamamaza bigende neza
Perezida Kagame ahoberana na Madamu Jeannette Kagame nk'ikimenyetso cyo kumushimira uko yamubaye hafi

 Mu gihe Mpayimana Philippe yari amaze kwemera ko yatsinzwe, ku rundi ruhande, Frank Habineza we yavuze ko ubu ntacyo yatangaza hakiri amajwi menshi akibarurwa, ngo azagira icyo avuga ejo. Yahise asezerera abantu bari muri Lemigo Hotel.

00:45: Mpayimana ashimiye Kagame ku ntsinzi

Mpayimana Philippe yashimiye umuryango FPR Inkotanyi n’Umukandida wayo Paul Kagame.

Yagize ati “Banyarwanda nshuti mwanshyigikiye by’umwihariko n’Abanyarwanda mwese, biragaragara ko amatora uyatsinze ari Umuryango RPF na Nyakubahwa Paul Kagame. Ndamushimira cyane kandi ndashima amahitamo y’Abanyarwanda.”

Mpayimana yemeye ko yatsinzwe amatora, ashimira Kagame wesheje umuhigo

00:40: Amajwi y’ibanze angana na 80% y’abatoye mu itora rya Perezida wa Repubulika, arerekana ko Paul Kagame ari imbere y’abo bari bahanganye aho mu majwi y’Abanyarwanda 5.498.414 amaze kubarurwa, yagize 98.66%.

Abandi bari bahanganye na Paul Kagame, Mpayimana Philippe yagize 0.72% naho Habineza Frank agira 0.45%.

 Uko buri Karere kamaze gutora Paul Kagame:

 Burera: 98,21%

 Gakenke: 98,21%

 Gicumbi: 98,73%

 Musanze: 98,74%

 Rulindo: 98,80%

 Gisagara: 98,56%

 Huye: 98,75%

 Kamonyi: 99,42%

 Muhanga: 98,69%

 Nyamagabe: 98,15%

 Nyanza: 98,78%

 Nyaruguru: 97,19%

 Ruhango: 98,84%

 Gatsibo: 99,13%

 Bugesera: 99,25%

 Kayonza: 98,93%

 Kirehe: 99,17%

 Ngoma: 98,83%

 Nyagatare: 99,66%

 Rwamagana: 99,15%

 Karongi: 98,19%

 Ngororero: 97,78%

 Nyabihu: 98,11%

 Nyamasheke: 98,52%

 Rubavu: 98,59%

 Rusizi: 98,04%

 Rutsiro: 98,42%

 Gasabo: 98,77%

 Kicukiro: 97,60%

 Nyarugenge: 99,16%

 Ku rwego rw’Igihugu, Paul Kagame mu majwi angana na 80% amaze kubarurwa afite: 98,66%

 Umunyamakuru wa IGIHE, Karirima A.Ngarambe, ari i Paris mu Bufaransa aho naho Abanyarwanda by’umwihariko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari kwishimira uko batoye.

00:00 Tugeze ku wa Gatandatu tariki ya 05 Kanama 2017: I Rusororo, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bitabiriye ari benshi ibirori byo kubyina intsinzi.

23:50: Mpayimana yishimiye amajwi ari kubona

Umukandida Mpayimana Philippe abwiye Televiziyo y’Igihugu ko kugeza ubu amajwi amaze kugaragaza uza kwegukana intsinzi ariko yishimiye umwanya ariho, kuko ari imbere ya Dr Frank Habineza muri 40% by’amajwi yose amaze kubarurwa.

Agize ati “Bigaragara ko Abanyarwanda mu mpande zose z’igihugu batanze ibitekerezo byabo, bagatanga amahitamo yabo, umwanya kugeza ubu ndiho uranshimishije. Ndizera ko uko bakomeza batugezaho no mu turere dusigaye n’abandi basigaye, amanota yacu azakomeza kuba meza. Bikaba bigaragara y’uko amahitamo y’Abanyarwanda agenda yerekana nyine ko FPR iturusha, ariko ndasaba Abanyarwanda ngo dukomeze twishimire umurimo uri gukorwa kuko byagenze neza hirya no hino mu gihugu.”

Mpayimana yicaranye n'umugore we, ubwo yari amaze kuvugana na Televiziyo y'u Rwanda

11:20: Mu gihe hamaze kubarurwa amajwi angana na 40%, mu Bubiligi abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari mu byishimo. Umunyamakuru wa IGIHE, Jessica Rutayisire, yageze aho ibi birori biri kubera.

Urwego rw’Igihugu kuri 40% hamaze kubarurwa:

  Habineza Frank: 0.34%
  Mpayimana Phillipe 0.22%
  Paul Kagame: 99.38%

Umujyi wa Kigali
  Habineza Frank: 0.04%
  Mpayimana Phillippe: 0.5%
  Kagame Paul: 99.6%

Intara y’Uburengerazuba:
  Habineza Frank: 0.79%
  Mpayimana Phillippe: 0.94%
  Paul Kagame: 97.66 %

Intara y’Uburasirazuba

  Habineza Frank: 0.43 %
  Mpayimana Philippe: 0.82 %
  Kagame Paul: 98.62%

Intara y’Amajyepfo

  Habineza Frank: 0.43%
  Mpayimana Philippe: 0.38 %
  Kagame Paul: 99.08 %

Intara y’Amajyaruguru

  Habineza Frank: 0.42%
  Mpayimana Philippe: 0.69%
  Kagame Paul: 98.8%

 Uko mu tundi turere byifashe: Amajwi amaze gutangazwa angana na 40%

Kamonyi

  Frank Habineza: 0.31%
  Phillipe Mpayimana: 0.2%
  Paul Kagame: 99.4%

Karongi
  Frank Habineza: 0.89%
  Phillipe Mpayimana: 0.96%
  Paul Kagame: 98.02%

Rutsiro

  Frank Habineza: 0.44%
  Phillipe Mpayimana: 1.12%
  Paul Kagame: 97.99%

Rubavu
  Frank Habineza: 0.49%
  Phillipe Mpayimana: 0.82%
  Paul Kagame: 98.61%

Ngororero

  Frank Habineza: 1.12%
  Phillipe Mpayimana: 1.35%
  Paul Kagame: 97.27%

Nyamasheke

  Frank Habineza: 0.44%
  Phillipe Mpayimana: 0.79%
  Paul Kagame: 98.58%

Rulindo
  Frank Habineza: 0.27%
  Phillipe Mpayimana: 0.69%
  Paul Kagame: 98.87%

Gakenke

  Frank Habineza: 0.58%
  Philipe Mpayimana: 0.93%
  Paul Kagame: 98.34%

Musanze

  Frank Habineza: 0.21%
  Phillipe Mpayimana: 0.8%
  Paul Kagame: 98.84%

Rwamagana
  Frank Habineza: 0.2%
  Phillipe Mpayimana: 0.56%
  Paul Kagame: 99.02%

Burera

  Frank Habineza: 0.27%
  Phillipe Mpayimana: 0.73%
  Paul Kagame: 98.75%

22:45: Amafoto ya Dr Frank Habineza aho ari muri Lemigo Hotel nyuma yo kumva amajwi y’ibanze amaze kubarurwa.

22:15: Mu majwi amaze kubarurwa Paul Kagame ari imbere n’amajwi ari hejuru ya 98%, umukandida Mpayimana nawe akaza imbere ya Habineza n’ubwo ntawe uri kubasha kuzuza ijwi 1%, nk’uko amajwi angana na 20% amaze kubarurwa abigaragaza.

Mpayimana yakomeje kwitegereza ibyavuye mu matora, ubona ko akeneye kureba neza uko biteye, ku buryo byageze aho ava mu ntebe ye akegera televiziyo ngo abashe kubyitegereza neza.

Mpayimana yitegereza ibyavuye mu matora

 Amajwi yo muri Diaspora

Mu bihugu byose abatoye ni 20211:

  Imfabusa: 14
  Dr Frank Habineza: 0.45%
  Philippe Mpayimana: 0.13%
  Paul Kagame: 98.95%

 Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora atangaje ko amajwi y’agateganyo nyir’izina azatangazwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Kanama 2017 mu masaha y’igicamunsi.

22:00: Kagame yanikiye abo bahatanye

Ngoma

  Dr Frank Habineza: 0.09%
  Phillipe Mpayimana: 1.03%
  Paul Kagame: 98.77%

Kirehe

  Frank Habineza: 0.07%
  Phillipe Mpayimana: 0.57%
  Paul Kagame: 99.22%

Nyarugenge

 Habineza Frank: 0.03%

 Mpayimana Philippe: 0.05%

 Paul Kagame: 99.63%

Kicukiro:

 Habineza Frank: 0.81%

 Mpayimana Philippe: 0.96%

 Paul Kagame: 97.6%

Nyanza

 Habineza Frank: 0.37%

 Mpayimana Philippe: 0.6%

 Paul Kagame: 98.95%

Gisagara

 Habineza Frank: 0.38%

 Mpayimana Philippe: 0.73%

 Paul Kagame:98.7%

  Amajwi y’ibanze

• Muri aya matora abantu batoreye kuri site z’itora 2,340 zigizwe n’ibyumba by’itora 16,691. Abanyarwanda bangana na 6, 897,076 nibo batoye aho Prof Kalisa Mbanda avuze ko amatora yagenze.

21:45: Kuri NEC: Mu minota mike, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iratangaza uwatsindiye kuyobora u Rwanda. Perezida w’iyi Komisiyo, Prof Kalisa Mbanda n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Munyaneza Charles, bamaze kugera mu cyumba gihuriyemo abanyamakuru.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda (ibumoso) n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Munyaneza Charles, batangaza ibyavuye mu matora

21:40: I Rusororo ku cyicaro cya FPR Inkotanyi: Umunyamabanga Uhoraho muri Minaloc, Uwamariya Odette, niwe uhawe umwanya aho ashimiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi uko bashyigikiye Paul Kagame kuva ku munsi wa mbere.

Akomeje agira ati “ Uyu munsi ni umunsi ufite amateka adasanzwe kuri FPR Inkotanyi no ku muryango mugari w’Abanyarwanda… uyu munsi ni uwo kumva umusaruro w’ibyo tumaze iminsi dukurikirana hirya no hino.”

 Uko byifashe ku cyicaro cya FPR Inkotanyi i Rusororo

Ibyishimo byari byasaze abitabiriye iki gikorwa

20:55: I Rusororo ku cyicaro gikuru cya FPR Inkotanyi, abantu benshi bakomeje kuhagera ariko abahanzi batandukanye babimburiwe n’abanyeshuri biga umuziki ku Nyundo bari gususurutsa abitabiriye uyu mugoroba w’amateka ku Rwanda. Bakurikiwe n’umuhanzi Christopher.

Christopher asusurutsa abari bateraniye i Rusororo ku cyicaro cya FPR Inkotanyi bategereje kumva ibiva mu matora

20:40: Umukandida Dr Frank Habineza ahawe ijambo agira ati “ Uyu ni umugoroba ukomeye kuko turava hano tumaze kumenya uzayobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere. Ibyo turava hano tumaze kumenya biraduha ishusho y’uko ibintu bimeze.”

Ashimiye polisi n’izindi nzego z’umutekano, itangazamakuru ndetse n’abarwanashyaka n’indorerezi bamufashije ngo amatora agende neza.

20:40: Ku cyicaro cya Komisiyo y’Amatora, abanyamakuru batandukanye barimo abakorera ibitangazamakuru byo mu Rwanda babukereye bitabiriye kumenya uwatorewe kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere.

20:10: Dr Frank Habineza wa Green Party, umugore we Kabalira Edith ndetse n’abana babo bageze kuri Lemigo Hotel.

Yinjiye mu buryo butunguranye, akihagera atangira gusuhuza abarwanashyaka be baje gukurikira uko ibarura ry’amatora rimeze.

Kugeza ubu abamushyigikiye bari kuganira gahoro gahoro, ari nako Dr Frank agenda aganira na bamwe muri bo. Hateguwe amafunguro n’ibinyobwa bidasembuye.

19:30: Abashyigikiye FPR Inkotanyi n’Umukandida wayo Paul Kagame bahuriye ku Mulindi ahabera Expo ya Minagri aho bafatiye imodoka ziberekeza i Rusororo ku cyicaro gikuru cya FPR Inkotanyi aho bari butegerereze ibyavuye mu matora.

Mpayimana yageze muri Hotel Le Capri aho ategereje kumenya ibiri buve mu matora mu buryo bw'agateganyo
Mpayimana ni we mukandida wigenga wagaragaye mu matora ya perezida mu 2017
Abiganjemo abanyamakuru bamaze gusesekara muri hoteli Mpayimana ategererejemo kumva ibiva mu matora

19:15: Umukandida Mpayimana Philippe yageze muri Hotel Le Capri i Nyamirambo, aho we n’abashyigikiye ibikorwa bye byo kwiyamamaza bategerezanyije amatsiko ibigomba kuva mu itora.

Amafoto: IGIHE na KT


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .