00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyaka PSR ryasabye Inteko ko Itegeko Nshinga ryavugururwa

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 31 May 2015 saa 06:15
Yasuwe :

Ishyaka rya Gisosiyalisiti Rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR) ryandikiye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, risaba ko zimwe mu ngingo ziri mu Itegeko Nshinga zavugururwa.

Mu ngingo iri shyaka ryifuza ko zavugururwa, Umuyobozi Mukuru wa ryo, Jean- Baptiste Rucibigango, yerekanye mu ibaruwa ye ko zirimo iy’101 ivuga kuri manda z’Umukuru w’Igihugu imaze iminsi isabwa n’abantu batandukanye ko yavugururwa.

Rucibigango yatangarije IGIHE uko PSR yifuza ko iyo ngingo yavugururwa, Umukuru w’Igihugu akajya agira manda eshatu, imwe ifite imyaka itanu.

Dore uko PSR ishaka ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ivugururwa

Ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga iteganya ko Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi inshuro zitarenze ebyiri, nivugururwa izaha Perezida Kagame Paul amahirwe yo kongera kwiyamamaza kuko azaba arangije manda ze ebyiri mu 2017.

Umuyobozi Mukuru wa PSR Jean- Baptiste Rucibigango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages