Mu mahugurwa y’abarwanashyaka ba PPC yabereye i Kigali kuri iki Cyumweru ku byerekeye manda y’Umukuru w’Igihugu, basanga ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga iteganywa ko zitagomba kurenga ebyiri yahinduka nk’uko abaturage bakomeje kubisaba.
Perezida wa PPC, Dr Alivera Mukabaramba, yabwiye abanyamakuru ko ishyaka rye ryarangije gufata umwanzuro uzashyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko.
Yagize ati“Turebye uko yakoze [Perezida Kagame] muri manda ya mbere n’iya 2 izarangira muri 2017, impinduka ziragaragara ku bintu byinshi nubwo afatanya n’andi mashyaka umukuru niwe, tukumva nawe yahabwa amahirwe, mu guhindura Itegeko Nshinga muri ya ngingo ya 101, ni ukumuha amahirwe nawe yo kwiyamamaza kimwe n’abandi.”
Yakomeje avuga ko imyanzuro agezwa ku Nteko Ishinga Amategeko, inzego bireba PPC ikazisaba gukora ibyo zisabwa.
Dr Mukabaramba ashima Perezida Kagame ko ku buyobo bwe habayeho kunoza umutekano, iterambere, kuvana abaturage mu bukene, gufasha abatishoboye, kumva ko umuntu ari mu Rwanda kandi agomba kwihesha agaciro.
Abarwanashyaka ba PPC bavuga ko Perezida Kagame yatanze uburenganzira ku mashyaka yose akorera mu gihugu, uburenganzira kuri demokarasi.
Abanyamakuru babajije iri shyaka niba gushyigikira umukandida watangwa n’irindi bitaba ari ukugaragaza imbaraga nke, Dr Mukabarama ati “Natwe nk’ishyaka ntabwo bitubuza gutanga umukandida, igihe ntikiragera, tuzabivuga nikigera nta kitubuza kumutanga, ariko nawe ye yo kuzitirwa na manda kandi yarakoze neza.”
Abajwe niba PPC yumva ifite amahirwe yo kuzayobora igihugu, Mukabaramba ati “Twatanze amajwi rimwe mu mwaka wa 2003, ariko mu wa 2010 ayacu yarabazwe ntabwo twatsinzwe.”
Mu mwaka wa 2003, PPC yatanze umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika Dr Mukabaramba Alivera, habura amasaha make ngo ngo amatora agere, avuga ko amajwi ye ahariwe Perezida Kagame wari umukandida wa FPR Inkotanyi.
Agakomeza avuga ko nabo bagifite ayo mahirwe ariko bikiri kare kandi ko uzatsinda ari we uzayobora, ariko Perezida Kagame watangwa na FPR akiyamamaza. Yanahag
Ati “Ndabisubiramo, twebwe turasaba ko nawe yabona amahirwe nk’uko natwe tuzaba tuyafite icyo gihe.”
Uretse abaturage basaba ihindurwa ry’Itegeko Nshinga, amashyaka nka PPC, PDC na PDI yamaze kugaragaza ko ashyigikiye ibitekerezo by’abaturage. Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda: DPGR) niryo ryagaragaje ko ridashyigikiye ihindurwa ryaryo.
Amashyaka akomeye mu Rwanda, PL na PSD nayo yasezeranyije Abanyarwanda ko azagaragaza aho ahagaze bidatinze. PL yavuze ko mu gihe cy’iminsi mirongo 30, izaba yamaze kubaza abarwanashyaka bayo, ikabona kugira icyo itangaza naho PSD yo izaterana muri Gicurasi.
[email protected]
Twitter:@NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO