00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyaka PL rirasaba ko Itegeko Nshinga ryavugururwa

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 22 May 2015 saa 10:49
Yasuwe :

Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu PL ryatangaje ko rishyigikiye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga mu ngingo ivuga ku mubare ntarengwa wa manda umukuru w’igihugu yemerewe kumara ku buyobozi, ngo hatazagira uwo iyo ngingo ikumira kandi abaturage bamushaka.

Mu nama idasanzwe ya Komite Nyobozi ya PL yateranye ku mugoroba w’uyu wa gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2015 iyobowe na Visi Perezida wa Mbere w’iri shyaka akaba na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite Donathile Mukabalisa, hafashwe umwanzuro wo kwandikira Integeko Ishinga amategeko basaba ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda yavugururwa.

Abagize biro politiki y’ishyaka PL batangaje ko uyu mwanzuro wavuye mu byifuzo by’abagize iri shyaka, nyuma yo gukusanywa no gusuzumwa, hafatiwe ku busabe bw’umwe mu banyamuryango bwari bwatanzwe mu nama nkuru y’ishyaka yateraniye i Kigali kuwa 29 Werurwe 2015.

Mu kwakira no gusuzuma kandi bakemera ibyifuzo by’abarwanashyaka ba PL, umwanzuro wabaye gusaba ko ingingo 101 yahinduka.

Iyi ngingo ya 101 yabereye Abanyarwanda igisakuzo igira iti: "Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri (2) ku mwanya wa Perezida wa Repubulika."

Mu kiganiro kigufi cyane n’abanyamakuru (cyamaze iminota umunani), Donathile Mukabalisa uyoboye PL muri iki gihe yavuze ko gusaba ko Itegeko Nshinga rihinduka bidashingiye ku muntu uwo ari we wese ku giti cye, ko ahubwo ari inzira nziza yo guha buri Munyarwanda ubishoboye amahirwe yo kwiyamamaza yagirirwa icyizere akayobora.

Inkuru bifitaney isano: Ishyaka PL rigiye gutangaza aho rihagaze ku ihindurwa ry’Itegeko-Nshinga

NTWALI John Williams
[email protected]
Twitter: @intwarane


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages