Uyu mwanzuro numara gutorwa n’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, hazabaho kamarampaka izemeza niba manda za Perezida zarenga ebyiri cyangwa niba azakomeza kutarenga uwo mubare uteganywa n’Itegeko Nshinga mu ngingo ya 101.
Uko inkundura yo gusaba ihindurwa ry’iri tegeko yagenze
Abaturage n’Amashyaka atandukanye mu gihugu bagiye basaba ko iyi ngingo yavugururwa, aho handitse abantu bagera kuri 3,784,586. Ku ruhande rw’abadashaka ko iyi ngingo ihinduka byasabwe n’ishyaka rya Green Party ndetse n’umuturage umwe wabisabye ku mugaragaro.
Inzira byaciyemo…
Ku ikubitiro, mbere y’abandi bose iki gitekerezo cyatangijwe n’abaturage bamenyeshaga Perezida Kagame ko bakimukeneye, bityo bakamusaba kwemera gukomeza kubayobora akazabinjiza mu cyerekezo 2020.
IGIHE yibajije niba no mu mashyaka yemewe mu Rwanda bumva kimwe iki gitekerezo n’abaturage.
Bidatinze mu mpera za Nzeri 2014, mu kiganiro n’ubuyobozi bw’ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), Perezida waryo Sheikh Musa Fazil Harerimana yunga mu ry’abo baturage.
Icyo gihe yavuze ko badashaka “ibirura” byasubiza igihugu mu icuraburindi, ahera aho asaba ko Itegeko Nshinga ryahinduka.
Fazil yavuze ko asanga nta wundi muntu ushoboye kuyobora igihugu neza nka Perezida Kagame wahagaritse Jenoside.
Yagize ati "Aho Perezida Kagame agiye hose abibazwaho n’abaturage,… Abanyarwanda uko babimusaba natwe ubwacu uko twabimusabye kandi duhora tubimusaba turatinya ko hari ibirura byazaza bigasubiza inyuma aho igihugu cyari kigeze. Icyo tugihuriyeho."
Yongeyeho ati "Aho dutandukaniye rero ni ukuvuga ngo ni manda ya gatatu dusaba. Twebwe iyo siyo politiki ya PDI, iyacu ni ugukingura Itegeko Nshinga ufite ubushobozi akiyamaza abaturage bagahitamo, Abanyarwanda bakazajya batora bashingiye ku bushobozi bw’umuntu nta gushyiraho ingingo zikumira ubwo bushobozi... Ukunda ibye abishakira ubifata neza."
PS Imberakuri ryabaye irya kabiri kuri iyi ngingo
Bidateye kabiri mu Nteko rusange y’ishyaka PS Imberakuri na yo yateranye muri Nzeri 2014 mu kiganiro na IGIHE , Mukabunani Christine, Umuyobozi waryo yavuze ko batanyuranya n’ibyifuzo by’abaturage bakunze kumvikana hirya no hino basaba ko Perezida Kagame yakomeza akabayobora, yongeraho ko uwo abaturage bazahitamo, iri shyaka na ryo ritazamuhakana.
Mukabunani yagize ati "PS Imberakuri aho duhagaze ni uko twubahiriza demokarasi…nk’umutwe wa politiki twumva ko twahariye abaturage bagomba gufata umwanzuro, nibabyemeza ni uko bizakorwa, icyo bazemeza ni demokarasi, aho yagiye bahora babimusaba, abaturage ntibarabitorera, nibabitorera tuzabikurikiza."
Icyo gihe Mukabunani yavuze ko abona ubushobozi mu Mukuru w’Igihugu uri ho ubu, ati "Perezida Kagame, ubushobozi arabufite n’ibyagezweho biragaragara birahari, ni yo demokarasi tuvuga, natwe tutari ishyaka rimwe n’iriri ku butegetsi, dutanga ibitekerezo.”
PSP ku mwanya wa gatatu ntiyagiye kure
Umuyobozi w’ishyaka PSP (Ishyaka ry’ubwisungane bugamije iterambere) aganira na IGIHE yagize ati "Tuzareba umuntu ufite icyo yatugejejeho, ntabwo tuzareba ngo ishyaka iri n’iri. Tuzareba umuntu ufite aho ageze akora,… Twebwe tutavuga rumwe n’ubutegetsi turanenga ariko tukareba n’ibyiza batugejejeho."
PSD yaje mu ba nyuma ihuza n’abaturage
Tariki ya 24 Gicurasi 2015, Ishyaka Riharanira Demokarasi n’ Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD) na ryo ryasabye ko iyi ngingo ya 101 yahindurwa manda zikagenwa n’abaturage, umubare wazo ukagewa n’ubushake bwabo.
Perezida w’iri shyaka rya kabiri mu kugira imbaraga nyinshi mu gihugu, Dr Vincent Biruta, nyuma ya kongere yabwiye abanyamakuru ati “Twemera ko manda z‘Umukuru w’Igihugu zikwiye kuba zigengwa n’abaturage, uyu munsi rero dushyigikiye ko yahinduka, biturutse ku byifuzo by’abaturage.”
PL mu murongo umwe n’ayabanje
Ku itariki ya 22 Gicurasi 20145, Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa muntu PL ryemeje ko iyo ngingo yavugururwa, nyuma y’inama ya komite nyobozi yateranye uwo munsi.
Umuyobozi w’agateganyo waryo Donatille Mukabalisa yavuze ko ntawe bagendeyeho basaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa, ahubwo ngo ni uburyo bwo guha abaturage amahirwe yo kwihitiramo umuyobozi ubabereye.
PSR yanzuye imyaka 15
Mu ibaruwa iri shyaka ryandikiye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ryasabye ko ingingo ya 101 yavugururwa.
Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka rya Gisosiyalisiti Rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR), Jean Baptiste Rucibigango, yatangarije IGIHE ko bifuza ko iyo ngingo yavugururwa, Umukuru w’Igihugu akajya agira manda eshatu, imwe ifite imyaka itanu.
PPC yahaye amahirwe Perezida Kagame
Ishyaka ry’iterambere n’ubusabane (PPC) ryemeje ko rishyigikiye ko Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda rihinduka, ku buryo ritazitira Perezida Paul Kagame kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda kuko ngo imiyoborere ye yabaye nta makemwa.
Hari mu mahugurwa y’abarwanashyaka ba PPC yabaye muri Werurwe 2015 abagize iri shyaka basabye ko Itegeko Nshinga ryahinduka.
Perezida waryo Dr. Alvera Mukabaramba, yabwiye abanyamakuru ko ishyaka rye ryarangije gufata umwanzuro uzashyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko.
Yagize ati “Turebye uko yakoze (Perezida Kagame) muri manda ya mbere n’iya 2 izarangira muri 2017, impinduka ziragaragara ku bintu byinshi nubwo afatanya n’andi mashyaka umukuru ni we, tukumva nawe yahabwa amahirwe, mu guhindura Itegeko Nshinga muri ya ngingo ya 101, ni ukumuha amahirwe nawe yo kwiyamamaza kimwe n’abandi.”
FPR byayitwaye igihe
Abanyamuryango b’ishyaka FPR Inkotanyi baje kwemera ko Itegeko Nshinga ryahindurwa mu ngingo ya 101 bimaze imyaka isaga ibiri harebwa niba bikwiye nyuma y’uko byari byakomeje gusabwa n’abaturage n’abanyamuryango baryo.
Zimwe mu nzira ndende byaciyemo,tariki ya 8 Gashyantare 2013, abanyamuryango baryo bateraniye mu nama nkuru idasanzwe yaguye bahawe umukoro n’umuyobozi waryo Perezida Paul Kagame, wo kujya gutekereza ku bisubizo by’ibibazo bikeneye ibisubizo by’umwihariko mu mwaka wa 2017 ubwo manda ye ya kabiri izaba irangiye.
Perezida Kagame yagaragaje ko we nk’umuntu, akeneye gufata ikiruhuko agahindura n’imirimo mu mwaka wa 2017, ariko kandi ku rundi ruhande yavuze ko mu buzima bwe atajya ahunga ikibazo, ahubwo ko yiha umwanya akagikemura.
Hari n’abavugaga ko avuye kuri uyu mwanya yaguma hafi y’uwayobora igihugu akamugira inama, cyangwa hakagarurwaho umwanya wa visi Perezida.
Ku matariki ya 13 na 14 Kamena 2015 mu mwiherero w’Abanyamuryango b’ishyaka FPR baturutse mu nzego zitandukanye, wabereye mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, Itsinda ryari ryashyizweho ngo ritange ibisubizo kuri uyu mukoro ryashyize ahagaragara uko wakozwe.
Mu myanzuro yafashwe n’iri shyaka hari aho bagize bati “Dushingiye ku byifuzo by’abanyarwanda n’ibyo Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakomeje kugaragaza, dushyigikiye ko ingingo ya 101 n’izindi ngingo zikenewe z’Itegeko Nshinga zavugururwa.”
Abahinzi bahagurutse gusaba ko iyi ngingo yahindurwa
Abahinzi batandukanye b’icyayi bagemura mu nganda zigitunganya z’ikigo Petrocom bafashe iya mbere basaba ko Itegeko Nshinga ryavugururwa, ndetse bo banavuga ko bagamije ko Perezida Kagame yakomeza kubayobora kuko yabateje imbere ugereranyije na leta zabanje.
Ku ikubitiro hatangiye aba Gisovu muri Nyamagabe maze aba Nyaruguru bakomerezaho, Kabaya na Karago na bo barabisaba, Rutsiro na Ntendezi, Gisakura n’aba Karongi bagemura mu ruganda rwa Mutangana barabisaba.
Abaturage mu ntara zitandukanye na bo bakomeje gusaba ko iyi ngingo yahindurwa, ibi babyerekanaga bazana amabaruwa y’ubusabe bw’abasaba ko iyi ngingo yahindurwa, bari mu byiciro bitandukanye abahinzi, abacuruzi, abanyamadini n’abandi.
Umuturage n’ishyaka Green Party ntibifuza ko rihinduka
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), ryo ngo nta mpamvu n’imwe yatuma Itegeko Nshinga rihindurwa ku ngingo ubusanzwe zidakorwaho.
Umuyobozi w’iri shyaka, Dr. Frank Habineza, yagize ati “DGPR ntabwo ryemera gahunda yo guhindura Itegeko Nshinga (hakurwamo umubare ntarengwa wa manda) kugirango Perezida wa Repubulika yiyamaze inshuro nyinshi cyangwa zihoraho.”
Iri shyaka ryavuze ko ingingo ya 101 mu Itegeko Nshinga ari ntayegayezwa, ndetse rikanamagana abavuga ko ingingo ya 193 yemera ibyo guhindura umubare wa manda, ko ahubwo igishoboka ari ukugabanya cyangwa kongera imyaka ya manda, ikava kuri irindwi ikajya munsi cyangwa hejuru gato.
Ibi byatumye ritanga ikirego risaba ko Urukiko rw’Ikirenga rwategeka Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kudahindura iyi ngingo kandi rukemeza bidasubirwaho ko nta Kamarampaka (Referandumu) izabaho ku bifuza kongera umubare wa manda z’umukuru w’igihugu.
Bwa mbere ryitaba urukiko ryagize ikibazo cy’abavoka baryunganira bagiye nyuma bahakana kuyunganira.
Bwa mbere umuturage yagaragaje kudashyigikira ihindurwa ry’iri tegeko
Byavuzwe ko mu mashami atandukanye ya kaminuza y’u Rwanda hatoraguwe inyandiko zidasinye(tracte) zitifuza ko iyi ngingo yahinduka, ariko tariki ya 10 Nyakanga 2015, Umusore witwa Nshimiyimana Vitus wo mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana yandikiye inteko ayisaba ko Perezida Kagame atakongera kwiyamamaza kuko ngo hari ibyo yasezeranyije abaturage ntabibagezeho ijana ku ijana.
Yavuze ko hari ubushomeri n’inzara nyinshi mu Rwanda urubyiruko kandi ngo rwarirengagijwe, agatanga urugero rw’abarangije amashuri yisumbuye batagira akazi, ngo nyamara kagahabwa abantu bize hanze bafite za “masters”.
Mu bindi bitagezweho ngo harimo guteza imbere ururimi gakondo rw’Abanyarwanda. Aha asanga amagambo menshi yarabaye amatirano mu ndimi z’amahanga.
Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki ya 14 Nyakanga inteko rusange izaterana ikaganira kuri ubu busabe igafata n’umwanzuro.
Abanyarwanda bemererwa kwinjira mu nteko bagakurikirana iyi mirimo mu gihe hari n’abashobora kubikurikirana kuri radio Rwanda.
[email protected]
Twitter:@NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO