00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inteko iratangira kuganira n’abaturage ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 20 July 2015 saa 08:33
Yasuwe :

Guhera kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nyakanga, Abagize Inteko Ishinga amategeko baratangira ibiganiro n’Abanyarwanda b’ingeri zose, bizafasha Inteko kurushaho kubona ibitekerezo by’abaturage mu nzira yatangije mu cyumweru gishize hagamijwe kuvugurura Itegeko Nshinga.

Ibi biganiro bizamara ibyumweru bitatu biratangira kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga kugeza kuya 11 Kanama 2015, bizabera mu turere twose tw’igihugu, Abadepite babikora ukwabo n’Abasenateri ukwabo.

Hazabaho kuganira n’abaturage basanzwe, amashyirahamwe y’abantu bahujwe n’umwuga bakora, abikorera ndetse na sosiyete sivile.

Nyuma y’ikusanywa ry’ibitekerezo bitandukanye by’abaturage ku ngingo bifuza ko zavugururwa mu Itegeko Nshinga, ibitekerezo byabo bizashyirwa mu buryo bwanditse bw’amategeko bibone kugezwa imbere y’Inteko rusange.

Iyi gahunda ije nyuma y’aho Inteko Ishinga amategeko yemeje ishingiro ry’ubusabe bw’abaturage bifuza ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga yavugurwa.

Mu kwemeza ubu busabe, hifujwe ko abagize Inteko Ishinga amategeko bamanuka bakumva ibitekerezo by’abandi baturage kugira ngo n’abatarabashije kwandika cyangwa kugeza ubusabe bwabo ku Nteko Ishinga Amategeko bahabwe uburenganzira bwabo bwo gutanga ibitekerezo ku ihinduka rya zimwe mu ngingo ziri mu Itegeko Nshinga.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages