Mu itangazo Umuvugizi wa Minisiteri ishinzwe Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Heather Nauert, yashyize ahagaragara kuri iki uyu wa Gatandatu, yabanje gushima uburyo abanyarwanda bitabiriye itora mu ituze, ariko avuga ko igihugu cye “cyitishimiye ibintu bitaboneye byabaye hagati mu matora, ku buryo byashimangiye impungenge ku migendekere y’amatora.”
Yakomeje agira ati “Turizera ko itegeko rishya ry’amatora rizaganirwaho mu mirimo itaha y’Inteko Ishinga Amategeko rizanoza icyo gikorwa mbere y’amatora y’abadepite ateganyijwe mu 2018.”
Indorerezi z’amatora za COMESA na ICGLR zagaragaje ko mu gihe zari mu Rwanda nta kibazo cy’amatora zabonye, ku buryo badasangiye impungenge na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umuyobozi w’indorerezi za ICGLR, Ainaitwe Rwakajara, yagize ati “Twageze hano kwemeza bakandida byararangiye, dukurikirana imigendekere y’amatora. Mu byo twabonye, twasanze abakandida barangije kwemezwa no kwiyamamaza. Uko twabibonye ntabwo dusangiye impungenge na Amerika, twe tubona byaragenze neza.”
Bishop Mary Nkosi wari uhagarariye indorerezi za COMESA, we yavuze ko banagize umwanya wo kuganira n’umukandida wo mushyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, kandi nawe ubwe ashima uko amatora yagenze.
Yagize ati “Twagize ibiganiro n’abafatanyabikorwa batandukaye, tugira umwanya wo kuganira n’umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi washimaga guverinoma yamufashije mu mutekano, bikaba byari ubwa mbere umukandida wigenga agiye mu matora, akagaragaza ko ari inzira yakomeza. Nka COMESA twagarutse kuri mbere y’amatora, twumva ko habayeho gukorera mu mucyo dukurikije amakuru twavanye aho twakoreye hose.”
Moody Awori wigeze kuba Visi Perezida wa Kenya wari uyoboye indorerezi z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yavuze ko hari isomo ibihugu bya Afurika byakwigira kuri aya matora arangiye mu Rwanda.
Yakomeje agira ati “Ndatekereza ko igikomeye ni umutekano, nta muvundo, nta rusaku, mu cyumba cyo gutoreramo hari isuku, abantu barazaga bagatora bakagenda. Ni isomo rikomeye ibihugu bya Afurika byakwigira hano. Ni imyitwarire myiza ibindi bihugu byakwigira hano.”
TANGA IGITEKEREZO