00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Impaka n’impuha bizashirira muri Kamarampaka’

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 11 August 2015 saa 02:53
Yasuwe :

Umusizi Habimana Justin wo mu Karere ka Nyagatare mu nganzo ye igaragaza ubuhanga budasanzwe, yavuze ko Abanyarwanda biteguye gushyigikira ko Perezida Kagame yakomeza kubayobora binyuze mu matora ya Kamarampaka maze ‘impaka n’impuha bigashira.’

Mu muvugo uyu musizi yagejeje ku bitabiriye umuhango w’umunsi mukuru w’umuganura tariki ya 7 Kanama i Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba.

Mu nganzo iryoheye amatwi, Habimana yagaragaje gahunda nyinshi leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yabagejejeho.

Asobekeranya amagambo mu buryo bwa gihanga, yavuze ko n’abatemera urukwavu batajya impaka ku kwiruka kwarwo avuga ko Perezida Kagame yatanze umwitangirizwa mu miyoborere ye.

Mu muvugo we, avuga ko Perezida Kagame ari umuyobozi utagira parapara muri porogaramu apangira u Rwanda.

Umuvugo wa Habimana Justin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages