00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo amashyaka Green Party, PL, PSD, PDI n’Imberukuri atekereza ku byakozwe n’abadepite

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 31 October 2015 saa 05:56
Yasuwe :

Muri iyi minsi umushinga w’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga uherutse kwemezwa n’Abadepite mu Rwanda uri ku minwa ya benshi hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Amashyaka atandukanye arimo Green Party itavuga rumwe na Leta, PDI, PL, PS Imberakuri ndetse na PSD nayo ntiyazuyaje mu kugaragaza uko yakiriye uyu mushinga.

Ubusanzwe Umutwe w’Abadepite ugizwe n’abagera kuri 80 bava mu mashyaka atandukanye harimo 41 ba FPR-Inkotanyi, Ishyaka PSD rifitemo imyanya irindwi( 7), Ishyaka PL rifitemo imyanya itanu(5), abadepite 24 b’abagore, abadepite babiri (2) batorwa n’inzego z’Urubyiruko ndetse n’Umudepite umwe utorwa n’Inzego z’Ababana n’Ubumuga.

Uyu Umushinga w’Ivugururwa ry’Itegeko Nshinga watowe 100% n’Abadepite 75 bari bitabiriye imirimo y’Inteko rusange yo kuwa Kane tariki ya 29 Ukwakira 2015.

Muri iri tegeko Ingingo ya 101 ivuguruwe ivuga ko Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa indi nshuro imwe, gusa nkuko bigengwa n’ingingo ya 172, ibiteganywa n’ingingo ya 101 bizatangira gukurikizwa nyuma ya manda y’imyaka 7 izahatanirwa mu mwaka wa 2017.

Mu kiganiro aya mashyaka atandukanye arimo iritavuga rumwe na Leta ndetse n’iridafite abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko yagiranye na RBA, yagaragaje ko yishimira ibikubiye muri uyu mushinga kuko Abadepite bahaye agaciro ibyifuzo byayo n’iby’abaturage muri rusange, gusa Green Party igira ukundi ibonamo.

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demukarasi no kubungabunga ibidukikije (DGPR),Frank Habineza, yavuze ko ashimishijwe n’uyu mushinga kuko hari ibitekerezo iri shyaka ryatanze byajemo.

Ati “Twari twasabye ko biva kuri irindwi bikajya kuri itanu byarumviswe,Twasabye ko ziguma ari ebyiri byarumviswe”

Gusa Habineza avuga ko Sena nayo mu kwemeza uyu mushinga yazashyiramo ubushishozi kuko ingingo ya 172 ivuga imyaka ko manda ebyiri zizakurikizwa nyuma y’imyaka irindwi uhereye muri 2017.

Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi(Parti Democrate Ideal) ryanabimburiye ayandi gusaba ko Itegeko Nshinga rihinduka ryo rivuga ko ryishimiye ko Perezida Paul Kagame yongeye guhabwa amahirwe yo kwiyamamaza.

Nkuko bisobanurwa n’umuyobozi waryo, Sheikh Musa Fazil Harelimana,avuga ko iri shyaka ryari ryanditse risaba ko hatabaho umubare wa Manda z’umukuru w’igihugu mu Itegeko Nshinga ariko bihura n’uko ibyifuzo by’Abanyarwanda byari uguha amahirwe Perezida Kagame gusa.

Ati “Twari twasabye ko umubare wa manda wakurwamo abaturage bakajya bamwemera cyangwa bakamwanga batongeye kurivugurura[…] Gusa bihuye n’amateka abaturage baravuze bati uyu(Kagame) turamubonye ariko abandi nabo bazigwaho icyo gihe”

Gusa iyi mvugo y’umuyobozi wa PDI ntaho itandukaniye cyane n’iy’Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka PL,Odette Nyiramirimo, avuga ko basubijwe kuko bifuzaga ko ingingo ya 101 n’izindi zihinduka.

Ati “Twishimiye uyu mushinga w’itegeko wemejwe kuko twandikiye inteko Ishinga Amategeko tuyisaba ko yavugurura Itegeko Nshinga kuko twabonaga usibye ingingo ya 101 hari n’izindi zikwiye kuvugururwa”

Irindi shyaka ridafite Umudepite mu Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda,PS Imberakuri,naryo ryakeje akazi umutwe w’abadepite wakoze rivuga ko wumvise ubusabe bw’ abaturage kandi ugakurikiza Demukarasi.

Ati “Twabyakiriye neza kuko bikurikije Demukarasi nkuko abaturage twayisabye”

Nubwo aya mashyaka avuga ibi gusa Ishyaka riharanira Demukarasi n’imibereho myiza y’abaturage ( PSD), ryo ryirinze kugira icyo ritangaza mu gihe uyu mushinga utaremezwa na Sena.

Mu byakozwe mu kuvugurura itegeko Nshinga harimo ingingo zigize Itegeko Nshinga zavuye kuri 203 ziba 172. Hari izindi ngingo zavuyemo nk’izivuga amagambo atagikoreshwa .

Muri iri tegeko rishya ingingo zahawe inyito; imitwe n’ibyiciro byahawe inyito aho bitari biri, hanogejwe imyandikire y’indimi eshatu, ingingo zakurikiranyijwe uko bikwiye, na zimwe zihindurirwa imyanya, Itegeko Nshinga ryahawe ishakiro, mu gihe mbere nta ryabagaho.

Uyu mushinga w’itegeko utegereje kwemezwa n’abasenateri aho uzahita unyuzwa muri Kamarampaka, iyi ikaba ari yo izemeza niba Itegeko Nshinga rikwiye kuvugururwa.

Sheikh Musa Fazil Harelimana
Mukabunani Christine wa PS Imberakuri
Dr Frank Habineza uyoboye ishyaka rya DGPR
Odette Nyiramirimo PL

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages