00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iburengerazuba: Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bifuza ko Itegeko Nshinga ryavugururwa

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 4 May 2015 saa 02:31
Yasuwe :

Abagize ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Ntara y’Iburengerazuba (Rwanda Mining Association/Western Province) bashima uburyo Leta y’u Rwanda ikomeje kubaha amahirwe yo kwiteza imbere, bakaba babona nta mpamvu Perezida Paul Kagame atakomeza kuyobora u Rwanda, bityo bagasaba ko Itegeko Nshinga ryavugururwa.

Ibi abahagarariye Sosiyete zicukura amabuye y’agaciro babitangaje kuri iki cyumweru tariki ya 3 Gicurasi 2015 mu nama yabahuje mu Karere ka Karongi, barebera hamwe uburyo bakwiteza imbere kurushaho baka Banki amafaranga yo gukoresha.

Mu kwisuzuma baje gusanga bageze ku ntambwe ishimishije, ariko bakavuga ko babikesha Paul Kagame, Umukuru w’igihugu, bituma bahita bandikira Inteko Ishinga Amategeko basaba ko Itegeko Nshinga ryahinduka mu ngingo ya 101.

Abahagarariye amasosiyete acukura amabuye y'agaciro mu Burengerazuba

Musabyeyezu Mariya Goreti, uhagarariye Niyigena Mining Company, yagize ati “Ugereranyije n’uburyo mbere twacukuragamo amabuye y’agaciro twihishe ntacyo byatugejejeho ariko Perezida wacu yaje kutwereka umurongo nyawo aho yatubwiraga ngo tureke forode twake ibyangombwa nyuma yo kwandika nkabibona ubu mbona amafaranga menshi ni yo mpamvu nifuza ko yakongera akiyamamaza.”

Edouard Ngendahayo uhagarariye New Line Developpement mu Karere ka Rutsiro na Ngororero na we ngo yahisemo gutora umwanzuro w’uko Itegeko Nshinga ryahinduka kuko abona Perezida Kagame yamufashije kugera kuri byinshi ndetse n’abanyarwanda muri rusange akaba yifuza ko Itegeko Nshinga ryahinduka.

Abahagarariye amasosiyete acukura amabuye y'agaciro mu Burengerazuba

Perezida w’ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Ntara y’Iburengerazuba Faida Jean Marie Vianney avuga ko ahamya ko n’abandi bagenzi be bo mu zindi Ntara bazakora nk’ibyo ab’Iburengerazuba bakoze.

Ingingo y’101 iri mu Itegeko Nshinga basaba ko yavugururwa, ivuga ko nta mukuru w’igihugu cy’u Rwanda wemerewe kuyobora manda zirenze 2, Perezida Paul Kagame manda ye ya 2 izarangira mu mpera z’umwaka wa 2016 iyi ngingo idahindutse ntiyaba yemerewe kongera kwiyamamaza.

Nyuma y’uko abasaga 1180 bacukura ndetse n’abagurisha amabuye y’agaciro bashyira umukono kuri iyi baruwa Biyemeje ko ibaruwa isaba ko Itegeko Nshinga ryahinduka izaba yageze mu Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ku wa gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2015 kugira ngo bazasubizwe vuba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages