Tariki ya 4 Kamena 2013, Imyaka icumi irashije Abanyarwanda batoye Itegeko Nshinga igihugu kigenderaho (baritoye Tariki ya 4 Kamena 2003). Hari byinshi bimaze kugerwaho kandi hari ibigikorwa. Inzego zinyuranye ziragira icyo zitangaza mu gihe twizihiza isabukuru y’imyaka 10 Itegeko Nshinga rimaze ritowe.
Sosiyete sivile: Hari byinshi byagezweho ariko urugendo ruracyakomeza
Munyamariza Edouard, Uhagarariye sosiyete sivile mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko Itegeko Nshinga Abanyarwanda bitoreye ari ryiza, kuko hari byinshi bimaze kugerwaho kandi mu nzego zinyuranye. N’ubwo ibyo byose bishimwa ariko atangaza ko hakiri urugendo. Agira ati “Hari amategeko amwe atajyanishwa n’ingingo z’Itegeko Nshinga. Urugero twavuga nko kuvuga ko abantu bareshya imbere y’amategeko, bafite uburenganzira bungana ariko ugasanga uburyo amategeko yacu yubatse amwe n’amwe aha umugabo uburenganzira kurusha umugore.”
Munyamariza akomeza atangaza ko atari ayo gusa kuko n’ihamwe ryo gushyira mu nzego abagore bagahabwa imyanya nibura 30% ariko uburyo amategeko ashyirwa mu bikorwa iryo hame, hari aho bidakurikizwa.
Ku birebana n’uko Itegeko Nshinga ryavugururwa n’uburyo bishyirwa mu bikorwa, Munyamariza agira ati “Iyo hari ingingo zidakomeye zikeneye kuvugururwa, ibyo bikorwa n’Abadepite nta Kamarampaka ibaye, ariko iyo hari ingingo zikomeye nko guhindura manda ya Perezida cyangwa guhindura inzego z’ibanze ku rwego rukomeye nka manda yazo n’ibindi, bisaba ko abatoye iryo tegeko aribo bagomba kwemeza ko rihindurwa.”
Munyamariza Edouard atangaza kandi ko Itegeko Nshinga mu myaka icumi ishize ryafashije Abanyarwanda kugera kuri byinshi mu miyoborere myiza kandi n’amahanga ashima ibimaze kugerwaho. Ariko agasaba ati “Ishyirwa mu bikorwa ry’Itegeko Nshinga rirusheho kugaragarira mu mategeko arishamikiyeho.”
COPORWA, hari ibyakozwe ariko hari ibikeneye imbaraga
Senateri Kalimba Zefirini, umwe mu bagize umuryango w’Ababumbyi mu Rwanda Coperative des Poteries du Rwanda (COPORWA) yatangarije IGIHE ko Itegeko Nshinga ryatowe n’Abanyarwanda bose, abasigajwe inyuma n’amateka batahejwe.
Akomeza atangaza ko gahunda yo kubitaho yatangiye gushyirwamo imbaraga mu 2006, ariko mbere basaga nk’abibagiranye. Agira ati “Kuva mu 2006 gahunda yo kwita ku basigajwe inyuma n’amateka yarihuse cyane, ku buryo nibura 60% bafashijwe. Abenshi bubakiwe amazu, abana bashyirwa mu mashuri yaba abanza, ayisumbuye na Kaminuza ubu dufitemo abanyeshuri 40. Ariko mbere ya 2006 ntibari abitabwagaho ntibari barenze 5%.”
Atangaza ko hakiri imbogamizi bikwiye kwigwaho zigakemuka. Ati “Abasigajwe inyuma n’amateka nta tegeko ririho ribaha imyanya mu nzego zifata ibyemezo nk’uko ibindi bice byitabwaho, urugero nk’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga. Kugeza kandi 80% by’abasigajwe inyuma n’amateka nta butaka bagira kandi bafite uburenganzira nk’abandi banyarwanda.”
CESTRAR: Uburenganzira ku bakozi burahari ariko hari amategeko akeneye gusobanuka
Biraboneye Africain Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Ihuriro ry’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR), mu kigniro na IGIHE yadutangarije ko Itegeko Nshinga riha abakozi uburenganzira bungana, kuko ingingo ya 35 ibaha ubwo kwibumbira mu masendika, iya 37 ikavuga ko buri wese afite uburenganzira bwo guhitamo umurimo, ndetse iya 39 itanga uburenganzira bwo kwigaragambya ariko byubahirije amategeko.
Ariko yongeraho ko hakiri inzitizi, agira ati “N’ubwo ritanga uburenganzira ku bakozi bwo kwigaragambya mu gihe hari ibyo basabwa ariko ntibabihabwe kandi babyemerewa n’amategeko, inzira zisabwa n’amategeko ziracyari ndende cyane ku buryo icyo usaba gishobora guta agaciro utarakigeraho.”
FAGER: Itegeko Nshinga riha buri wese uburenganzira bwo kwiga
Ihuriro ry’abanyeshuri biga muri Kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda (FAGER), Umuyobozi mukuru waryo, Komezusenge Daniel, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko kuva Itegeko Nshinga Abanyarwanda bitoreye ryajyaho, kwiga amashuri abanza byabaye ubuntu kandi riha amahirwe angana abafite ubushobozi bose kwiga amashuri yisumbuye na Kaminuza. Agira ati “Kuba twarashoboye no gushing ihuriro ry’abanyeshuri biga muri za Kaminuza n’amashuri makuru na byo ni muri bimwe twemererwa n’Itegeko Nshinga. Bigaragaza ko na twe tutasigaye inyuma.”
Mu myaka icumi Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rimaze, ryavuguruwe inshuro enye kugira ingingo zimwe zidasaba ko hakorwa Kamarampaka zisubirwemo, zigahuzwa n’igihe tugezemo. Biramutse bibaye ngombwa ko hari ingingo zikomeye zisaba gusubirwamo, icyo gihe hakorwa Kamarampaka abanyarwanda bakabitorera.



















TANGA IGITEKEREZO