Kuri uyu wa Gatanu abanyarwanda barenga miliyoni 6.8 bazindukiye mu gikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika, aho bihitiramo hagati ya Kagame wari usanzwe abayobora, Habineza Frank w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije na Mpayimana Philippe wigenga.
Bazivamo ni umwe mu baherekeje Kagame n’umuryango we ubwo bari baje gutora ku biro by’itora bya Rugunga mu cyumba cy’itora cy’umudugudu w’Imena.
Nyuma y’itora rya Kagame, Bazivamo umwungirije mu buyobozi bw’umuryango FPR-Inkotanyi, yabwiye itangazamakuru ko bafite icyizere ko umukandida batanze yegukana intsinzi akongera kuyobora abanyarwanda mu myaka irindwi iri imbere.
Yagize ati “Ikiduha icyizere ko yakongera gutorwa ni uko Abanyarwanda barenga miliyoni enye babyisabiye, basaba ko itegeko nshinga ryahinduka kugira ngo yongere yiyamamaze, abo bose babihagurukiye barenga ¾ by’abatora, ni ikimenyetso simusiga cy’uko azongera agatorwa.”
Yakomeje agira ati “Ikindi ni ibikorwa bijyanye n’umutekano yagejeje ku banyarwanda, ntabwo bigaragarira mu banyarwanda gusa no ku Isi hirya no hino ibikorwa byo kubungabunga umutekano birigaragaza. Mu bijyanye n’iterambere, ibikorwa birigaragaza. Ubufatanye bw’amashyaka ya politiki, kunga ubumwe bw’abanyarwanda n’ibindi abaturage bibonera.”
Bazivamo yemeza ko urukundo ruri hagati ya Kagame n’abaturage be ruturuka ahanini ku buryo ahangayikishwa n’iterambere ryabo, ruhagije kugira ngo buri wese abone ko nta yindi nyiturano bamuha uretse kumutora.
Yagize ati “Akunda abaturage be agahangayikishwa no kumva umuturage yagira intambwe atera, ndetse ugasanga rimwe na rimwe ahanganye n’abayobozi batari kurangiza neza ibibazo by’abaturage nkuko bikwiye.”
Imyaka irindwi mu mboni za FPR
Bazivamo asanga aya matora yo kugena uzayobora u Rwanda kugeza mu 2024, ari uguhitamo umuyobozi ukwiye [yemeza ko ari Kagame], kuko bizatuma abanyarwanda bashimangira gahunda batangiye no gushyiraho izindi nshya.
Yagize ati “Ni ugushimangira no gukomeza ubumwe bw’abanyarwanda, kubaka umutekano w’igihugu, gushimangira ibikorwa by’iterambere rutagira uwo risiga inyuma n’imibereho myiza y’abaturage mu buryo busesuye.”
Akomeza avuga ko imyaka irindwi iri imbere itanga icyizere gikomeye cyane cyo gukomeza amajyambere abanyarwanda batangiye.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu Komisiyo y’Igihugu y’amatora itangaza icyerekezo cy’ibizava muri aya matora.
TANGA IGITEKEREZO