Abifotoreje mu cyumba cy’itora bashobora gukurikiranwa nk’abanyabyaha

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 4 Kanama 2017 saa 07:07
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yaburiye abafashe amafoto bari mu cyumba cy’itora ko bashobora gukurikiranwa nk’abanyabyaha bose kuko bishe amategeko agenga amatora.

Ku wa 3 Kanama ubwo Abanyarwanda baba muri Diaspora batoraga Perezida wa Repubulika, hagaragaye amafoto menshi y’abantu bifotozaga bari mu byumba by’itora, bazinga impapuro cyangwa bazishyira mu gasanduku, ibikorwa binyuranye n’amabwiriza ya komisiyo y’amatora.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kigamije kugaragaza uko ibikorwa byo kwiyamamaza byagenze n’imyiteguro y’amatora yo kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora, Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje iyi myitwarire batari bayizi ariko ababikoze bishe amategeko kandi bashobora gukurikiranwa nk’abanyabyaha.

Yagize ati “Sinari nabimenye mbere y’uko ngera ahangaha ariko turabikurikirana kugira ngo turebe uburemere bwabyo tube twabimenyesha inzego zigomba kubikurikirana kuko ni icyaha nk’ikindi.”

Ingingo ya 86 y’amabwiriza agenga amatora ya Perezida wa Repubulika mu 2017, ivuga ko bibujijwe gufata amafoto mu cyumba cy’itora utabiherewe uburenganzira na Perezida w’ibiro by’itora.

Imibare ya Komisiyo y’amatora yerekana ko ku buryo bwa burundu Abanyarwanda bari kuri lisiti y’itora bangana na 6 897 076 bakaba bariyongereye ugereranyije n’abatoye mu matora ya 2010 bari 5178492.

Abagore nibo benshi bangana na 3723119 bihariye 54%, mu gihe abagabo ari 3173957 bangana na 46%. Urubyiruko rungana na 3131782 bahwanye na 45%.

Kugeza ubu mu gihugu hose hari site zizatorerwaho zingana na 2424, ibyumba by’itora ni 16691, mu gihe muri Diaspora site zigera kuri 98 hirya no hino ku Isi zatorewemo n’abarenga ibihumbi 44.

Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora, Prof. Kalisa Mbanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .