00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi b’imitwe ya Politiki bateye utwatsi imyaka ya manda y’Umukuru w’Igihugu

Yanditswe na

Tukamwibonera Leonard

Kuya 31 July 2015 saa 12:27
Yasuwe :

Abayobozi b’imitwe ya Politiki ikorera mu Rwanda babwiye intumwa za rubanda ko bashyigikiye ko hakurwaho umubare wa manda ntarengwa ku Mukuru w’Igihugu mu Itegeko Nshinga kugira ngo abaturage bajye bakomeza kwihitiramo umuyobozi babona ubabereye.

Itsinda ry’abadepite riyobowe na Senateri Tito Rutaremara kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Nyakanga 2015, ryagiranye ibiganiro n’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda mu rwego rwo kumva ibyifuzo byabo ku bijyanye no kuvugurura Itegeko Nshinga ndetse no ku bijyanye na manda z’Umukuru w’Igihugu.

Ikurwaho rya manda z’Umukuru w’Igihugu cyangwa guhindura ingingo ya 101 bizemezwa n’amatora ya Kamarampaka.

Abaturage bakabakaba miliyoni enye bandikiye Inteko Ishinga Amategeko basaba ko ingingo ya 101 yahinduka, Perezida Paul Kagama akazabona amahirwe yo kongera kwiyamamariza nyuma y’uko manda ebyiri yemererwa n’amategeko zizaba zirangiye muri 2017.

Ibiganiro byahuje abagize Inteko Ishinga Amategeko n'abayobozi b'Imitwe ya Politiki

Benshi mu bayobozi b’imitwe ya Politiki ikorera mu Rwanda bagaragarije intumwa za rubanda ko bashyigikiye icyifuzo cya benshi mu baturage cyo guhindura ingingo ya 101 ndetse hagakurwaho umubare ntarengwa wa manda z’Umukuru w’Igihugu ngo bitewe n’uko nta kintu cyabuza abaturage kwihitiramo umuyobozi ubabereye.

Ingingo ya 101 ivuga ko Umukuru w’Igihugu adakwiye kurenza manda ebyiri ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu. Gusa umubare munini w’Abanyarwanda bavuze ko kubera imiyoborere myiza Perezida Paul Kagame nta mpamvu yagakwiye kubabuza kumugumana nk’umuyobozi babona ubabereye kandi wabageza kuri byinshi.

Mu biganiro byabaye kuri uyu wa kane, imitwe ya Politiki 9 muri 11 yabyitabiriye, yashyigikiye ikurwaho ry’umubare wa manda ntarengwa ku Mukuru w’Igihugu havuyemo ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije riyobowe na Frank Habineza ryanatanze ikirego risaba urukiko rw’ikirenga kuburizamo umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga.

Ishyaka PS Imberakuri ryo nta cyemezo rirabifataho kugeza ubu.

Abashigikiye ko hakurwaho umubare wa manda ntarengwa ku mukuru w’igihugu barimo umuyobozi w’ishyaka ntangarugero muri demokarasi (PDI), Sheikh Musa Fazil Harerimana wavuze bibuza abaturage kwihitiramo umuyobozi ubabereye.

Yagize ati “Abaturage nibo bakwiye kwihitiramo umuyobozi ubabereye binyuze mu matora. Itegeko Nshinga ntirikwiye kubuza uwo ariwe wese kuyobora igihe abaturage bamwifuza.”

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage(PSD), Olivier Nduhungirehe, nawe yunze mu rya Minisitiri Harerimana avuga ko Demokarasi n’ubutegetsi bishingira ku byifuzo by’abaturage.

Yagize ati “Ni iby’ingenzi ko twubahiriza uburenganzira bw’abaturage mu gutora abayobizi babo.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, François Ngarambe, nawe yavuze ko bashyigikiye ko ingingo ya 101 yavugururwa hashingiwe ku byifuzo by’abaturage.

Yagize ati “Ntidushobora gutesha agaciro ibyifuzo by’Abanyarwanda. Iyo uri umutwe wa politiki, ugomba kubahiriza ibyifuzo by’abaturage cyane cyane iyo ubona bijyanye n’amategeko. Ntagishobora gusumba ibyifuzo by’abaturage.”

Umuyobozi wa PSP, Phoebe Kanyange atanga ibitekerezo ku Itegeko Nshinga

Green Party yo iracyatsimbaraye ku ngingo ya 101

Bitandukanye n’indi mitwe ya politiki, Frank Habineza, Umuyobozi w’ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, yavuze ko ingingo ya 101 idakwiye kuvugururwa mu rwego kugira ngo habeho ubutegetsi busimburana nta zindi ngorane.
Frnak Habineza yongeye gusaba ko manda y’Umukuru w’Igihugu yagirwa imyaka itanu ariko Umukuru w’Igihugu akagira manda ntarengwa ebyiri nkuko biteganwa n’Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho.

Icyifuzo cy’uko manda y’Umukuru w’Igihugu yagirwa imyaka itanu yagihuriyeho n’indi mitwe ya poilitiki ibiri yari yitabiriye ibi biganiro.

Ibitekerezo intumwa za rubanda zakusanyije mu baturage, nibyo bizashingirwaho hagenwa uburyo hategurwa amatora ya kamarampaka n’ingingo zizaba ziyakubiyemo.
Nibiramuka byemejwe, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izasabwa gutegura amatora ya Kamarampaka abaturage batorere niba ingingo ya 101 yavugururwa cyangwa ikaguma uko yanditswe nkuko biteganywa n’ingingo ya 193 mu gitabo cy’Itegeko Nshinga.
Ibyo biramutse byemejwe, mu Rwanda amatora ya kamarampaka azaba akozwe ku nshuro ya gatanu.

Umuyobozi wa PDC, Agnes Mukabaranga, atanga igitekerezo mu nama
Senateri Tito Rutaremara (ibumoso) aganira na Perezida wa Green Party, Frank Habineza (hagati ) na Dr. Alivera Mukabaramba uyobora PPC

Amafoto: The NewTimes

[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages