Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali, arifuriza abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’abatuye Umujyi wa Kigali bose, isabukuru nziza y’imyaka 25 Umuryango FPR Inkotanyi umaze uvutse.
Aributsa abanyamuryango n’abaturage bose batuye Umujyi wa Kigali, ko batumiwe mu birori byo kwizihiza isabukuru ya FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu ku wa 20 Ukuboza 2012 kuri Stade Amahoro i Remera, guhera saa moya za mugitongo (7:00am).
Abakozi ba Leta n’abo mu bigo byigenga basabwe kutaboneka mu kazi mu gihe bagiye kwitabira ibi birori by’umunsi mukuru w’Umuryango w’Abanyarwanda, kuko atari umunsi usanzwe w’ikiruhuko, ahubwo ni igihe cyo kwitabira ibirori.
Fidele Ndayisaba
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali














TANGA IGITEKEREZO