Itangazo dukesha ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, kamwe mu turere tugize Intara y’Uburengerazuba, rirararikira abakomoka muri ako karere baba i Kigali n’ahandi mu gihugu ko hateganyijwe inama nyungurana-bitekerezo igamije gushakira hamwe uko hakwihutishwa iterambere ry’Akarere.
Iyo nama izaterana ku Cyumweru tariki ya 28 Ukwakira 2012 kuri Petit Stade i Remera mu mujyi wa Kigali, guhera saa yine za mu gitondo kugeza saa munani z’amanywa (10:00-14:00).
Itangazo risoza rigira riti “Muze twiyubakire Akarere, duteze imbere iguhugu cyacu!”
TANGA IGITEKEREZO