REPUBULIKA Y’U RWANDA
MINISITERI Y’UBUCURUZI N’INGANDA
IBIRO BYA MINISITIRI
P.O. BOX 73 KIGALI
ITANGAZO
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, aramenyesha abantu bose ko guhera
ku wa Gatandatu tariki ya Gatandatu Ukwakira 2012, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli gihindutse ku buryo bukurikira:
– Igiciro fatizo cya Essence i Kigali ntikigomba kurenga amafaranga 1,050 kuri litiro;
– Igiciro fatizo cya Mazutu i Kigali ntikigomba kurenga amafaranga 1,050 kuri litiro.
Iri zamuka ry’ibiciro bya Essence na Mazutu ritewe ahanini n’izamuka ry’ibiciro ku rwego mpuzamahanga byiyongereye ku buryo buhanitse uhereye mu kwezi kwa Kanama 2012, aho usanga ibiciro byariyongereyeho 10%.
Bikorewe i Kigali, ku wa 05 Ukwakira 2012.
TANGA IGITEKEREZO