Ishami ry’Imari mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) ryatangaje ko guhera tariki ya 31 Ukwakira 2014, nta muntu n’umwe uzaba acyakirwa ku biro bya RRA ashaka kwishyura amafaranga ajyanye na servise zitangwa n’inzego za Leta.
Mu Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iri shami, rivuga ko abifuza kubona izo servisi bagomba kujya bifashisha ikoranabuhanga banyuze ku rubuga rwa RRA ari rwo www.rra.gov.rw kugira ngo babone urupapuro cyangwa se bakiyoherereza ubutumwa bugufi (sms) buriho imibare (payment advice ticket) bajyana kuri banki bakabasha kwishyura.
Ubu ni uburyo burinda gutakaza igihe no gutonda umurongo buri wese wifuza kubona servisi runaka mu rwego rwa Leta kuko ashobora kubona iyo nimero ajyana kuri banki abikoreye kuri interineti, yaba ari iwe murugo cyangwa abifashijwemo na ’Cyber Café’.
Servisi zitangwa n’inzego za Leta zikishyurirwa muri RRA zirimo izitangwa na Police, Immigration, Ubutaka na Mine, Minijust, Minaloc, Mininfra, Primature, RPPA, Minisante, Bank, Rwanda Housing Authority, Mineduc, RBC, RBS, Minagri, Minicom, Parike, Journalism, Musée, National examination Board, Rwanda Library n’izindi.
Uko ubwo buryo bukora:

TANGA IGITEKEREZO