Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 19 Gicurasi, Ing. Samuel Kamili yapfiriye mu ruganda rutunganya imyumbati rwari rumaze ukwezi kumwe gusa rufunguye imiryango.
Umuyobozi Mukuru wa Usine des Maniocs de Ruhango (uruganda rutunganya ifu y’imyumbati rwo mu Ruhango) Ing. Robert Runazi yatangarije IGIHE ko Ing. Samuel Kamili yitabye Imana ubwo we na mugenzi we ukomoka mu gihugu cya Brésil binjiye mu kigega cy’uruganda bagamije kurwoza nk’uko byari bisanzwe.
Ing. Runazi yakomeje atangaza ko nyakwigendera Ing. Kamili ashobora kuba yazize ikibazo cyo kubura umwuka wo guhumeka kuko na mugenzi we yakuwemo nyuma y’iminota mike akimara kugezwa hanze ahita nawe abura umwuka.
Hari amakuru avuga ko abakozi bagerageje gutabara mugenzi wabo binjira mu kigega bakoresheje urukezo (scie à metaux) ku bw’amahirwe make basanga Kamili yitabye Imana ndetse na mugenzi we wo muri Bresil wari muri koma.
Nyuma y’ibyago byabereye mu ruganda ayobora Runazi yagize ati:“Tubabajwe n’ibyabaye ariko kandi tugiye kwihutira gushaka ubundi buryo bwo koza ibigega by’uruganda, uburyo budasaba ko hagira umuntu winjira koza mu mbere y’ikigega”.
Nyakwigendera Samuel Kamili yitabye Imana nyuma yuko we n’abagenzi be babiri harimo n’umwe ukomoka muri Brésil bajyanywe mu Bitaro b’i Kabgayi nabyo bikabohereza i Kigali mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayçal.
Mu gihe umurambo wa nyakwigendera Kamili utegereje gukorerwa ibizamini byo kumenya neza icyamuhitanye (autopsie) mu bitaro byitiriwe umwami Fayçal mugenzi binjiranye mu bitaro ukomoka muri Brésil n’undi mukozi w’umunyarwanda basubiye imuhira kuko amakuru atugeraho avuga ko bameze neza.


TANGA IGITEKEREZO