00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itangazo ryo kurangiza ikiriyo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 2 September 2013 saa 05:44
Yasuwe :

Umuryango wa Rwangampuhwe Rutsobe Timothee urashimira cyane abawufashe mumugongo mu bihe bikomeye bagize byo kubura umubyeyi wabo.
Rutsobe Nsengiyumva imfura ya Rwangampuhwe yamenyesheje Igihe.com ko imihango yo gusoza Ikiriyo izaba tariki ya gatandatu z’ukukwezi kwa cyenda saa munani z’amanywa mu rugo rwa Nyakwigendera i Musanze/Ruhengeri.
Mu gihe uyu muryango ugikomeje kunamira umubyeyi wabo watabarutse gitwari urongera kurarika abawukomokamo ndetse n’inshuti zawo gukomeza kuwufata (…)

Umuryango wa Rwangampuhwe Rutsobe Timothee urashimira cyane abawufashe mumugongo mu bihe bikomeye bagize byo kubura umubyeyi wabo.

Rutsobe Nsengiyumva imfura ya Rwangampuhwe yamenyesheje Igihe.com ko imihango yo gusoza Ikiriyo izaba tariki ya gatandatu z’ukukwezi kwa cyenda saa munani z’amanywa mu rugo rwa Nyakwigendera i Musanze/Ruhengeri.

Mu gihe uyu muryango ugikomeje kunamira umubyeyi wabo watabarutse gitwari urongera kurarika abawukomokamo ndetse n’inshuti zawo gukomeza kuwufata mumugongo muribi bihe by’amakuba.

Amateka ye


Rwangampuhwe Rutsobe Timothee yavutse kuwa 15/8/1948. Yavukiye mu kagari ka Gitesi, Intara y’i Burengerazuba. Rwangampuhwe yize ibyiciro byombi byamashuri ye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo icyahoze Zaire mu Ntara ya Kivu.

Rutsobe yaranzwe n’ishyaka ryuje urukundo rw’igihugu cyamubyaye cy’u Rwanda aho yafataga iyambere mu gukusanya umusanzu wo gushyigikira Ingabo za FPR, mu rugamba rwo kubohoza igihugu cy’URwanda mu w’1994 mu karere ka Gatwiguru mu ntara ya Kivu.

Rwangampuhwe yikoreye ku giti cye, akora umwuga w’uburezi aho nyuma yaje guhabwa umwanya w’ubugenzuzi bw’uburezi bw’Akarere ka Nyamutera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Rwangampuhwe yitabye Imana aho yaramaze kugera mu kiruhuko cy’Izabukuru.

Aganira n’Igihe.com imfura ye Rutsobe Nsengiyumva, yavuzeko icyo azibukira ku mubyeyi we ari uko yakundaga umuryango we, kudaca Ibikuba ndetse n’ukuntu yakundaga abantu bose.

Imihango yo kumusezeraho bwa nyuma yabereye mu rugo rwe mu Karere ka Musanze no mu rusengero rw’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi rwa Kigombe ku wa 30/8/2013.

Imana imuhe iruhuko ridashira!


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .