00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

GT Bank yihanganishije umuryango w’umukozi wayo wapfuye bitunguranye

Yanditswe na

GT Bank

Kuya 4 December 2014 saa 11:28
Yasuwe :

Guaranty Trust Bank (Rwanda) Ltd ibabajwe n’urupfu rutunguranye rw’umwe mu bakozi bayo, Richard Mazimpaka waraye yitabye Imana ejo tariki 3 Ukuboza 2014.
Ni inkuru itunguranye kuko Richard yari umukozi umaze gutera imbere, akaba Head of Operations (Umuyobozi w’ibikorwa) ubu ubwo yatabarutse. Dusigaye tubabaye kuko ari umugabo w’imfura, wategaga amatwi abamugana kandi witabaga iyo akenewe.
Turifuza no guhumuriza umuryango asize tubizeza kubaba hafi muri ibi bihe bitoroshye.
Richard (…)

Richard Mazimpaka yatangiye muri akazi ke muri iyi banki mu 2009 ku mwanya wa Operations Manager. Kubera ubuhanga no kwitangira akazi yaje kuba umukozi wizewe, maze mu 2013 aza kuba Head of Operations kubera umurimo unoze. Yayoboye neza akora inshingano ze kuko yongeweho n’indi ntera.

Mu gihe cye muri Guaranty Trust Bank (Rwanda) Ltd, yabaye mu nama zitegura imishinga myinshi n’imigambi ya banki muri yo hari uwo guhindura system banki ikoresha, gushyira ku murongo amashami yacu hamwe n’ibindi bikorwa by’inyungu rusange.

Kuko ibijyanye n’urupfu rwe bitarasobanuka neza turifuza kubihanganisha mu gihe hagikorwa iperereza, ibindi bikaba bizatangazwa hanyuma.

Amasengesho tuyerekeje ku muryango wa Richard muri ibi bihe bitoroshye bari gucamo. Aruhukire mu mahoro atunganye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .