Century Park Hotel & Residences iherereye i Nyarutarama, mu kurushaho gufasha abakiliya bayo kuryoherwa n’iminsi mikuru, yateguye brunch izabinjiza muri Noheli bishimana n’ababo.
Iyi hoteli isanzwe igira brunch buri Cyumweru. Hategurwa amafunguro n’ibinyobwa, kuva saa tanu kugeza saa kumi n’imwe, abantu bafungura nta kibatangira.
Mu kwinjiza abantu mu minsi mikuru, ku wa 22 Ukuboza 2024 hateguwe brunch idasanzwe yateguriwe by’umwihariko abana, aho bazishima mu buryo butandukanye.
Ni brunch izitabirwa n’abana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation, bazidagadurana n’abandi bayitabiriye, banagaragaza impano zitandukanye nko kubyina no kuririmba.
Kuri iyi brunch, abana bazayitabira barasabwa kuzambara imyambaro ijyanye n’inkuru ya ‘Cinderella’, abazaba baberewe kurusha abandi bazahabwa ibihembo birimo serivisi za hoteli zirimo ‘brunch’ enye z’ubuntu, gusohokera muri iyi hoteli, ibikoresho by’ishuri n’ibindi.
Hazaba kandi hari n’imikino y’abana itandukanye, izatuma barushaho kuryoherwa n’uyu munsi.
Kwitabira iyi brunch ku muntu mukuru ni 25 000Frw, naho abana bari munsi y’imyaka 12 bo bishyura 12 500Frw. Iyo wishyuye aya mafaranga, uba wemerewe gufatira amafunguro muri resitora ebyiri: Billy’s Bistro iteka indyo mpuzamahanga na Tung Chinese Cuisine imenyerewe ku ndyo z’Abashinwa.
Abantu bakuru bazitabira na bo bazaryoherwa n’umuziki w’umwimerere, ucurangwa na Cedric Mineur afatanyije na Afrozik Band. Abashaka gufata imyanya mbere bahamagara 0784071792 cyangwa 0782015450.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!