Mu mujyi wa New Delhi mu Buhindi haravugwa urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 7, wishwe agakurwamo umwijima kugira ngo haturwe igitambo.
Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AP), avuga ko Lalita Tati yabuze kuva mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize, ibisigazwa bimwe by’umubiri we bikaba byarabonetse nyuma y’icyumweru kimwe yishwe ubwo ababyeyi be batangazaga ibura ry’umwana wab .
Umuvugizi wa Polisi wo muri ako Karere ka Bijapur Chhattisgarh yatangarije ko nyuma yo gukusanya ibimenyetso byose abo bicanyi bemera icyaha, bikaba biteganyijwe ko icyaha nikibahama bazahabwa igifungo cya burundu, cyangwa bagahabwa igihano cy’urupfu.
Abo bagabo 2 b’abahinzi bavuga ko ibyo babikoze mu rwego rwo guhendahenda imana zabo ngo zizabahe umusaruro utubutse.
Ngo ubusanzwe ibyo bitambo bikoresheje imibiri y’abantu ntibimenyerewe mu Buhinde, ariko muri iyi myaka nibwo bitangiye kugaragara bikoreshwa mu buvuzi bwa gihanga, no mu bikorwa byo kuraguza .
Hejuru ku ifoto: Lalita Tati wishwe ngo aturwemo igitambo



















TANGA IGITEKEREZO