00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yashyize ubusugi bwe ku isoko kugira ngo hubakirwe abatishoboye

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 4 October 2012 saa 03:04
Yasuwe :

Umukobwa wo muri Brézil, Catarina Migliorini ufite imyaka 20 yashyize ku isoko ubusugi bwe kugira ngo abone amafaranga yo gushyira mu muryango udaharanira inyungu ufasha mu kubakira abatishoboye.
Nk’uko tubikesha Huffingtonpost, Catarina Migliorini yatangaje gushyira ubusugi bwe ku isoko atari uburaya, ahubwo yumva mu kigero cye cy’imyaka 20 ashobora kugira isi nziza.
Catarina yarakomeje atangaza ko kuba umuntu yakora imibonano rimwe bitavuze ko ari indaya, kuko n’iyo umuntu afotoye (…)

Umukobwa wo muri Brézil, Catarina Migliorini ufite imyaka 20 yashyize ku isoko ubusugi bwe kugira ngo abone amafaranga yo gushyira mu muryango udaharanira inyungu ufasha mu kubakira abatishoboye.

Nk’uko tubikesha Huffingtonpost, Catarina Migliorini yatangaje gushyira ubusugi bwe ku isoko atari uburaya, ahubwo yumva mu kigero cye cy’imyaka 20 ashobora kugira isi nziza.

Catarina yarakomeje atangaza ko kuba umuntu yakora imibonano rimwe bitavuze ko ari indaya, kuko n’iyo umuntu afotoye ifoto ikaba nziza, bitaba bivuze ko ariwe uzi gufotora neza kurusha abandi.

Huffingtonpost itangaza ko igiciro cyo kugura ubusugi bwa Catarina kigeze ku madolari 166.000, inyungu ikazahita ishyirwa mu muryango uzakora igikorwa cyo kubakira abantu babayeho nabi, kandi badafite aho bikinga muri Leta ya Santa Catarina mu Gihugu cya Brézil.

Catarina avuga ko abona ari umukobwa ufite igikundiro kandi ko nawe yashobora gukunda, ibyo bikaba byahindura ubuzima bw’abantu benshi bo mu gace atuyemo.

Catarina yatangaje ko kugurisha ubusugi bwe bizaba bitagikorwa ku itariki 15 Ukwakira, abifuza kubugura batangira hakiri kare, kandi ngo uwemeye kugura agomba kwemera ko azakoresha agakingirizo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages