00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yagiye kwibera ku gituro cy’umugabo we

Yanditswe na

Teddy Kamanzi

Kuya 20 June 2012 saa 09:21
Yasuwe :

Dos de Mayo mu majyaruguru ya Argentine, Adriana Villareal kuri ubu ufite imyaka 43, yimukiye mu gituro cy’umugabo aho asigaye yibera.
Mu nkuru dukesha tf1 ivuga ko Adriana yakundaga kujya gukora isuku aho umugabo we Sergio Yede wapfuye muri 2010 afite imyaka 28 ashyinguye, ndetse akaba yarahasuraga inshuro eshatu ku mwaka akamarayo amajoro ane buri igihe uko agiyeyo, none ubu yajyanyeyo igitanda, intebe, radiyo, mudasobwa n’amashyiga (cuisinière) ubu yatangiye kwibera yo.
Umuvugizi (…)

Umuvugizi wa Polisi muri ako gace avuga ko ubwo bajyaga ku irimbi rya San Lazaro kureba ko ibyo babwiwe ari impamo, basanzeyo Adriana yambaye imyenda y’ijoro abereka umubiri wa Sergio uri mu isanduku irangaye waratewe imiti yo kutabora.

Polisi yasanze ko umuntu ubasha kuryama iruhande rw’umurambo haba hari ikintu kitagenda neza muri we.

Adriana ariko we avuga ko umugabo we akwiye gukorerwa byinshi kuruta ibyo amukorera, kuko yamukundaga cyane.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages