Ba mukerarugendo n’abandi baturage bo mu gihugu cya Philippines bababajwe n’urupfu rw’ingona nini ku Isi yorererwaga muri pariki yo muri iki gihugu.
Iyi ngona urupfu rwayo rwamenyekanye ku Cyumweru tariki ya 10 Gashyantare, ndetse kuri uyu wa Mbere nibwo hategurwaga igikorwa cyo kuyishyingura aho ndetse ibisigazwa byayo bizabikwa mu nzu ndangamurage bikazajya bisurwa ba mukerarugendo, nk’uko Umuyobozi w’Umujyi wa Bunawan ariwe Edwin Cox Elorde yabitangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika AP, dukesha iyi nkuru.
Iyi ngona yakururaga ba mucyerarugendo benshi kubera ubunini n’uburebure bwayo, byatangajwe ko yapfuye ku Cyumweru nyuma y’amasaha make inda yayo itangiye kubyimba
Iyi ngona izwi ku izina rya Lolong yarifite imyaka 50 muri iyo myaka ikaba yarashijwe kwivugana abantu benshi.
Umuyobozi w’Umujyi wa Bunawan yatangaje ko Lolong igiye gusuzumwa byihuse kugirango hagaragazwe icyayihitanye.
Abaturage bo muri Bunawan barimo gutegura imihango irimo kubaga inkoko n’ingurube nk’ibitambo byo gushimira imyuka yo mu ishyamba, bashimira n’imigisha iyo ngona yabazaniye, iyo mihango kandi igomba kubera muri Parike aho iyo ngona yabaga.



















TANGA IGITEKEREZO