00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyasomaliya yatumye umukobwa wicuruza ajya muri koma

Yanditswe na

Fabrice KWIZERA

Kuya 28 April 2012 saa 10:17
Yasuwe :

Polisi mu mujyi wa Kampala yatangiye ibikorwa byo guhiga bukware umugabo wahorahoje umukobwa wicuruza akajya muri koma.
Ibi byabaye kuwa gatandatu w’icyumweu gishize mu ma saa tatu z’igitondo ku nzu y’abashyitsi izwi ku izina rya Samalien iherereye muri Cooper Complex mu Mujyi wa Kampala.
Amakuru dukesha redpepper.co.ug atangaza ko abakozi bo muri iyi nzu y’abashyitsi bavuze ko uyu mukobwa bakunze kwita Shakira utuye Namasuba ku muhanda wa Entebbe yageze kuri ayo macumbi ari kumwe (…)

Polisi mu mujyi wa Kampala yatangiye ibikorwa byo guhiga bukware umugabo wahorahoje umukobwa wicuruza akajya muri koma.

Ibi byabaye kuwa gatandatu w’icyumweu gishize mu ma saa tatu z’igitondo ku nzu y’abashyitsi izwi ku izina rya Samalien iherereye muri Cooper Complex mu Mujyi wa Kampala.

Amakuru dukesha redpepper.co.ug atangaza ko abakozi bo muri iyi nzu y’abashyitsi bavuze ko uyu mukobwa bakunze kwita Shakira utuye Namasuba ku muhanda wa Entebbe yageze kuri ayo macumbi ari kumwe n’umugabo muremure bikekwa yaba ari Umunyasomaliya.

Shakira bamuteruye ari intere

“Uwo mugabo wari aha yavuze ko ari Umunyakenya, yari yambaye ingofero y’umukara n’amadarubindi yirabura agabanya izuba,” nkuko byatangajwe na Agnes ukora muri ayo macumbi.

Yakomeje avuga ko aba bombi bari bafashe ifunguro ryabo rya mu gitondo mbere y’uko uyu mugabo yaka icyumba S-21 ahagana mu masaha ya saa tatu n’igice.

Umwe mu bakozi baho yagize ati:“Nyuma y’iminota mike, twumvise urusaku rw’uyu mukobwa asaba ubufasha ariko ntitwajyayo kuko twaketse ko ari ibisanzwe”

Undi mukozi w’aya macumbi yavuze ko Shakira ari umuntu ubagendera cyane bakaba baranamuhimbye kuba ‘sex siren’ bitewe n’urusaku rwe iyo arimo akora imibonano mpuzabitsina.

Yakomeje agira ati: “Asanzwe azana n’abagabo batandukanye hano, mu gihe barimo bakora imibonano akavuza induru ituma benshi muri twe nabo bashaka kubikora”

Abakozi b’aya macumbi bahisemo kujya mu cyumba aho bari nyuma yo kubona ko yari yagumyemo iminota igera kuri 25 nyuma y’uko umukiliya we yari yamaze kugenda.

“Twaketse ko hari ikintu kitari cyiza duhita tujya mu cyumba nyuma y’uko hari hashize iminota irenga 25 atarasohoka mu cyumba kandi umukiliya we akaba atari yagarutse.” Bakigera mu cyumba, abakozi bakubiswe n’inkuba basanze arambaraye ku gitanda yambaye ubusa atabasha guhumeka.

“Twasanze atumva, amaguru ye abumbuye arimo agerageza guhumeka” nkuko umwe mu bakozi baho yabivuze. Bagize ubwoba ko hari ibindi bibi byamubaho, bahamagaye uyobora iyo nzu Mesfin Teman nawe ahita ahamagara Polisi.

Nkuko bitangazwa na Polisi, uyu Munyasomaliya akurikiranyweho icyaha cy’ubugizi bwa nabi no kugerageza kwica akoresheje intwaro kirimbuzi. Iki kirego kikaba gifite nimero SD 08/21/04/12.

Foto:bukedde


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages