Mu gihe abaganga bari mu gikorwa cyo kubaga umugore ngo abyare, bageze imbere mu nda, umwana yahise afata urutoki rw’umuganga ararukomeza, ntiyarurekura.
Amakuru atangazwa n’urubuga rwa huffingtonpost aravuga ko ubwo Umugore witwa Alicia Atkins, wo mu Gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yajyaga kubyara umwana w’umukobwa, ngo byabaye ngombwa ko bafata icyemezo cyo kumubaga.
Mu gihe bari bageze imbere mu nda, umwana yahise asingira urutoki rw’umuganga witwa M. Sawyer yanga kururekura.
Abaganga bakaba bavuze ko ibyo uyu mwana yakoze bitangaje cyane.
Uyu mwana w’umukobwa amaze ibyumweru 11 avutse, ababyeyi be bamwise Nevaeh.



















TANGA IGITEKEREZO