Uretse kuba Christiano Ronaldo arusha Lionel Messi iminsi 869 y’amavuko, n’umuhungu wa Christiano witwa Christiano Ronaldo Junior arusha uwa Lionel Messi bise Thiago iminsi 869.
Christiano Ronaldo ukina mu Real Madrid yavutse tariki 5 Gashyantare 1985, na ho Lionel Messi ukinira FC Barcelona avuka tariki 24 Kamena 1987, bivuze ko hagati yabo bombi harimo ikinyuranyo cy’iminsi 869.
Ku wa Gatanu tariki 2 Ugushyingo 2012, ni bwo Antonella Roccuzzo umukunzi wa Lionel Messi yibarutse umwana w’umuhungu wahawe izina rya Thiago, mu gihe umuhungu wa Christiano Ronaldo witwa Christiano Ronaldo Junior we yavutse tariki 17 Kamena 2010, aba na bo bafite ikinyuranyo cy’iminsi 869.
Amakuru dukesha The Sun, avuga ko iri busana ry’iminsi y’amavuko rihuye ku babyeyi n’abana babo ryatangajwe n’umugabo witwa Daz McNally ku rubuga rwa twitter, aho yagize ati ”Ronaldo na Messi batandukanyijwe n’iminsi 869 ku gihe cy’amavuko yabo, n’abahungu babo na bo batandukanyijwe n’iminsi 869. Mbega ukuntu bishimishije ?”



















TANGA IGITEKEREZO