00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Umukobwa n’umuhungu bavutse bafatanye

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya.

Kuya 13 June 2012 saa 05:31
Yasuwe :

Mu gihugu cya Uganda umugore yabyaye abana babiri bafatanye aho yabyariye bananirwa kugira icyo bamukorera bamwohereza mu bitaro byisumbuye, kuri uyu wa 13 Kamena mu gihugu cya Uganda.
Ubu rero abaganga bo mu bitaro bikuru bya Leta ya Uganda biherereye ahitwa Mulago, bagiye kugerageza gutandukanya abo bana babiri bavutse bafatanye.
Abaganga bo kuri ibi bitaro bya Mulago bakiriye impinja izi mpinja ebyiri zigizwe n’umukobwa n’umuhungu, zaturutse mu bitaro bya Fort Portal Hospital bikorera (…)

Mu gihugu cya Uganda umugore yabyaye abana babiri bafatanye aho yabyariye bananirwa kugira icyo bamukorera bamwohereza mu bitaro byisumbuye, kuri uyu wa 13 Kamena mu gihugu cya Uganda.

Ubu rero abaganga bo mu bitaro bikuru bya Leta ya Uganda biherereye ahitwa Mulago, bagiye kugerageza gutandukanya abo bana babiri bavutse bafatanye.

Abaganga bo kuri ibi bitaro bya Mulago bakiriye impinja izi mpinja ebyiri zigizwe n’umukobwa n’umuhungu, zaturutse mu bitaro bya Fort Portal Hospital bikorera ahitwa Kabarole kuko bitashoboye kubatandukanya.

Ikinyamakuru The new vision cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru kivuga ko izi mpinja ari umukobwa n’umuhungu bavutse bafatanye, umubyeyi wabo w’imyaka 30 akaba yitwa Justine Kyalisima umugabo we akitwa Samson Turyatemba bakaba batuye mu cyaro kitwa Kaginga .

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages