Umuturage wo mu gihugu cy’u Bufaransa ahitwa Rhône-Alpes, yateje cyamunara inzu y’ibyumba bine ikagira n’ubuso bwa metero kare 100 zishobora guturwaho n’izindi 350 zakorerwaho ibindi.
Iyo nzu ifite ububi buhagije yayishyize ku giciro cy’iyero rimwe [euro], ni ukuvuga amanyarwanda atarenze 880.
Igitangaje ariko, ni uko iyi nzu yayisobanuye nk’iteye ubwoba. Ati «Mu myaka y’1950 iyi nzu yabereyemo ubwicanyi ndengakamere. Abayiciwemo bari inshuti [umusore/umugabo n’umukobwa/umugore], bazizwa ubukungu byavugwaga ko bwayiburiyemo.»
Nyir’inzu akomeza agira ati «Abakoze ubu bwicanyi baba bari abakozi bari baje ku kazi nubwo ibyo bitaremezwa, nyuma yo kubukora bakaba baraburiwe irengero ku buryo nta kimenyetso cyabo na kimwe cyagaragaye.»
Uko byamera kose, iby’iyi nzu ni ibibazo gusa: Guhondagurwa mu madirishya, urusaku ruyumvikanira hafi, ibintu biyigendamo no hafi yayo n’ibindi.
Nyir’inzu icyakora arangiza kugaragaza ibiranga inzu ye abwira abantu kudatinya kuyitangaho ibiciro.
Source: planet.fr



















TANGA IGITEKEREZO