Benshi mu rubyiruko bakunze kwizihiza umunsi mukuru wa St Valentin bahana impano ku bakundana, bakanagira umwanya wo kuganira ku rukundo rwabo. Umuco wo gutendeka kuri bamwe byatumye bafata icyemezo cyo kutazaboneka ngo basangire uwo munsi n’abo bakundana.
Muhoza utarashatse ko tugaragaza irindi zina rye, umwe mu rubyiruko waganiriye na IGIHE, yadutangarije ko nta gahunda afite yo kuzajya kureba umukunzi we cyangwa ngo amuhe impano. Atangaza ko kubera ko yabuze amahitamo atazirirwa agira uwo abeshya.
Ndizeye na we utarifuje ko irindi zina rye twarigaragaza, yadutangarije ko afite ikibazo cy’ukuntu afite inshuti nyinshi z’abakobwa akundana na bo, bityo ko kubera atarafata icyemezo ngo ahitemo umwe uyu munsi umugoye kuwufatira icyemezo.
Ati ”Njye sinabona impano mbaha bose, gusa harimo umwe muri bo ndutisha abandi, ariko ugasanga atabiha agaciro. Byatumye mbura amahitamo, kandi bose sinabasha kubaharira umwanya ngo tuganire ku munsi mwiza w’abakundana.”
Umwe mu bo twaganiriye utashatse gutangaza izina rye, avuga ko yigirira inshuti mu Ntara, akanagira indi mu mujyi wa Kigali. Ati “kuba ntan’umwe urafata icyemezo gifatika, ni wo munsi wanjye wo kureba neza niba koko ari inshuti nziza, bityo uzangaragariza ko andi iruhande, ananzirikana kuri uwo munsi, ni we nakomeza guha umwanya mu buzima bwanjye.”
Umunsi wa St Valentin wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare ku isi hose, ukaba ufatwa nk’umunsi w’abakundana n’ubucuti.
Kuri uwo munsi, amabakundana bahana impano zitandukanye ziganjemo cartes postales zanditseho amagambo y’urukundo, indabo z’amaroza atukura ubusanzwe avuga urukundo rugurumana n’ibindi.
Buri mwaka, kuri St Valentin hoherezwa amakarita agera kuri 85%, atangwa n’abagore baha inshuti z’abo n’abo bashakanye. St Valentin igwa mu ntege umunsi mukuru wa Noheli mu gutangwaho amakarita menshi.



















TANGA IGITEKEREZO