Umugore witwa Sandra McNab w’imyaka 55 y’amavuko arashaka umugabo w’umunyakuri, nyuma yo gutandukana n’abagabo umunani mu gihe cy’imyaka 39.
Sandra McNab yashatse umugabo we wa mbere afite imyaka 16. Avuga ko nubwo atagize amahirwe yo kurambana n’abagabo bagiye bashakana, afite urukundo, nk’uko yabitangaje mu kiganiro gica kuri televiziyo cyitwa This Morning.
Urubuga rwa Daily Mail dukesha iyi nkuru, ruratangaza ko Umugabo ashaka agomba kuba ari umugabo uvugisha ukuri, amugirira icyizere, kandi afite urukundo muri we.
Agira ati “Ndashaka umugabo ugomba kunyitaho, ugomba kujya mu kimbo cya Mama nyuma y’ibyo bibazo byose nahuye nabyo”.
Impamvu yatumye Sandra atandukana n’abo bagabo bose ni uko yabishakaga, yari muto, yari mwiza kandi yabagaho ntawe ashingiyeho.



















TANGA IGITEKEREZO