Imyaka ishize ari myinshi, kandi uko ishira ni ko abantu bagenda bahindura imikorere mu byo bakora bitandukanye. Birakwiye ko mu mwaka mushya wa 2013 buri muntu yakwisuzuma akareba uko akazi ashinzwe yagakoze, akaboneraho gufata ingamba nshya kugira ngo azarusheho kugera ku nshingano ze.
Ibintu byo guha agaciro mu ntangiriro z’akazi tukugejejeho izagufasha gukora neza akazi ushinzwe, muri byo ariko icy’ingenzi kikaba ari ukugira gahunda y’akazi mbere yo kugatangira nk’uko ikinyamakuru Forbes tubikesha kibisobanura.
1. Ba uhari: N’ubwo waba utari wa muntu umenyereye kubyuka kare, igihe ubonye akazi ugomba kubyuka kare kugira ngo ukagereho vuba by’umwihariko igihe ukora nk’umuyobozi. Kugira ngo akazi kagende neza kurushaho kandi ugomba kuba uhari wese ku bw’umubiri n’umutima.
2. Ganira n’abo mufatanyije akazi: Iminota hagati y’itanu n’icumi irahagije ngo ube umenye imiterere y’akazi k’umunsi binyuze mu biganiro n’abo mukorana. Aha biba byiza buri mukozi avuze uko akazi ke k’umunsi yagateguye, ibyo yumva bishobora kumugora akabiganira n’abo bafite inshingano zimwe ndetse n’ubuyobozi bukamugira inama.
3. Genzura niba aho ukorera hatunganyije neza: Umwanditsi Alexandra Levit avuga ko gukora isuku no gutunganya aho uri bukorere bituma igihe cyose gisigaye cy’umunsi kigenda neza mu kuzuza inshingano. Avuga ko ibi birinda akavuyo mu byo umuntu akora, kuko akavuyo kanashobora rimwe na rimwe gutuma umukozi agira ibyo yitiranya bityo akazi kagapfa.
4. Si byiza guta umwanya ku butumwa buri muri e-mail: Ibi biragoye ku bantu benshi, ariko impuguke mu by’akazi n’imigendekere myiza yako zemeza ko atari byiza kureba muri e-mail bidakwiye kuba ikintu cya mbere cyo gukora igihe umuntu ageze ku kazi. Bavuga ko n’igihe ubikoze wasoma ukanasubiza ubutumwa bwihutirwa gusa.
Impamvu atari byiza kwihutira kujya kureba muri ’e-mail’, Forbes kivuga ko “igihe winjiye muri e-mail bigukururira no gufungura ibindi bintu byinshi [kuri internet] bikaba intandaro yo guta igihe kinini ureba ibintu bitandukanye birimo nko kureba uko amakipe yatsindanye, indirimbo nshya n’ibindi” kandi mu gitondo ari umwanya wo gutangirana n’ibishya mu kazi.
5. Kureba mu butumwa bwanyujijwe kuri telefoni: Abantu benshi bahugira kuri mudasobwa bakibagirwa telefoni, “mu gihe nyamara ubutumwa buza mu biro bwaba buje mu majwi cyangwa mu butumwa bugufi (SMS) kuri telefoni ari bwo akenshi buba bufite akamaro kuko abantu benshi bagirira icyizere telefoni nka Blackberry kurusha mudasobwa.” Ibi bivugwa na Alexandra Levit.
6. Kohereza ubutumwa bw’ingenzi kurusha ubundi no guhamagara abantu b’ingenzi: Niba ushaka kuza kuvugana n’umuntu runaka, andika ahantu ko uza kumuhamagara igihe runaka cyangwa umwandikire e-mail kugira ngo niwibagirwa aze kukwibutsa.
7. Ntucikwe n’amahirwe y’uko umutwe wawe uba utarajyamo ibintu byinshi: Abantu benshi bemeza ko imitekerereze yabo iba myiza mu gitondo kandi ko mu gitondo ari bwo baba bashobora gukora ibintu bishya bakabigeraho. Genzura rero niba umwanya wawe wa mu gitondo uri kuwukoresha neza kandi ko uri gutegura gahunda nyayo y’umunsi.
8. Teganya igihe cyo kwigenzura mu masaha ya mu gitondo: Uyu ni umwanya wo kureba aho ugeze ushyira mu bikorwa inshingano wihaye kugira ngo urebe aho ukosora.
Ibi bintu nubishyira mu bikorwa uzakora akazi kawe neza kandi ugere ku nshingano nk’uko ubisabwa, bityo wihute mu kazi witeza imbere unateza imbere urwego cyangwa ikigo ukorera.



















TANGA IGITEKEREZO