00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuba inshuti n’uwigeze kuba umukunzi wawe bigira ingaruka

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 9 November 2012 saa 04:18
Yasuwe :

Ntibikunze korohera abantu bakundanye bagasangira akabisi n’agahiye gutandukana burundu, cyane cyane iyo nta kintu kigaragara bapfuye. Ariko kandi iyo batandukanye umwe agashaka cyangwa agashakwa biba byiza iyo batandukanye burundu ntihagire ubucuti bubaho hagati yabo kuko bishobora kubasenyera bidatinze.
Kuba warakundanye n’umuhungu cyangwa umukobwa igihe cyagera mugatandukana bitewe n’impamvu zitabaturutseho, kugira ngo uwo muntu wari warahaye ikibanza mu mutima wawe akuvemo ntibiba (…)

Ntibikunze korohera abantu bakundanye bagasangira akabisi n’agahiye gutandukana burundu, cyane cyane iyo nta kintu kigaragara bapfuye. Ariko kandi iyo batandukanye umwe agashaka cyangwa agashakwa biba byiza iyo batandukanye burundu ntihagire ubucuti bubaho hagati yabo kuko bishobora kubasenyera bidatinze.

Kuba warakundanye n’umuhungu cyangwa umukobwa igihe cyagera mugatandukana bitewe n’impamvu zitabaturutseho, kugira ngo uwo muntu wari warahaye ikibanza mu mutima wawe akuvemo ntibiba byoroshye.

Muri uko gutandukana kwanyu birashoboka ko umwe yaba yarashatse cyangwa yarashatswe. Iyo mwongeye kubonana rwa rukundo mwari mufitanye rurongera rukabyuka, bikaba byabaviramo gusenya ingo zanyu.

Biba byiza iyo mudahanye umwanya buri wese akita ku rugo rwe, ariko iyo muzanye ibyo kuvuga ngo muzaba inshuti zisanzwe bihira bake kuko urukundo ntirushobora gusimburwa n’ubucuti.

Umugore umwe watandukanye n’uwari umukunzi we bitewe na Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994, irangiye ntibongeye kubonana. Umwe yari azi ko undi yapfuye. Uyu mugore mu 1997 yaje gukundana n’undi muhungu waje no kumubera umugabo.

Mu 2010 uyu mugore ukora akazi k’ubuganga yagiye mu mahugurwa ahurirayo na wa muhungu bakundanaga, na we ni umuganga, bose inama ntibayirangije barasohotse barahoberana basanga buri wese yarashatse biyemeza kuba inshuti zisazwe.

Nyuma y’igihe kitageze no ku cyumweru bongeye kubonana batangiye kujya basohokana bakajya gusangira.

Uyu mugore avuga ko kuva yakongera kubonana n’uyu wahoze ari umukunzi we imyitwarire ye imbere y’umugabo we yarahindutse, ku buryo ngo atazi ikizabikurikira.

Ese urukundo rushobora gusimbuzwa ubucuti busazwe?


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages