Timothy Doner, w’imyaka 17 avuga indimi 23 adategwa, dore ko ngo nta n’ingorane agira mu ku menya inyunguramagambo yazo.
Nkuko amakuru dukesha urubuga rwa Huffington Poste abitangaza, umusore witwa Timothy Doner, ukomoka mu Gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika avuga adategwa indimi 23, ibi akaba abikesha gukunda gusoma ndetse no gushaka ubucuti ku bakomoka mu bindi bihugu.
Ikigo cy’amashuri yigaho bigisha indimi eshatu gusa arizo: Ikilatini, Ikimandarin hamwe n’Igifaransa, izindi ndimi 20 niwe waziyigishije.
Ku myaka ye 17 , avuga neza indimi zikurikira: Ikidage, Icyongereza, Icyarabu, Igishinwa, Haoussa, Igiheburayo, Hindi, Indonésien, Igitaliyani, Néerlandais, ojibwa, Pachtou, Persan, Ikirusiya, Igiswahili, Igiturukiya, Wolof, xhosa, Turc hamwe na Yiddish.
Ku myaka 8 y’amavuko niho yatangiye kumenya kuvuga Igiheburayo, ntiyatinze yahise amenya kuvuga no kwandika neza Icyarabu. Kuva mu bwana bwe, Timothy yakundaga indimi cyane, akaba yarakundaga cyane umuhanga mu by’indimi zitandukanye witwa Richard Simcott.
Kimwe n’uyu muhanga mu by’indimi ukomoka mu Gihugu cy’u Bwongereza akunda, Timothy akoresha urubuga rwa YouTube, kugirango asangire n’abandi ubumenyi afite.


















TANGA IGITEKEREZO