Ikimoto cyaramuherekeje baturuka i Gahanga bamanuka Nyanza ya Kicukiro, ageze hafi y’isoko akatira mu ya bugufi itunguka Rwandex na cyo kimuri inyuma.
Bageze hafi yo kwa Gitwaza kiramudepasa kimusaba guhagarara.
Umupolisi ati “Nakuje inyuma ndeba uko ugenda ubyina muzunga mu muhanda…, ndagira ngo uze uhuhe muri iki gipimo ndebe!”
Shoferi ati “Reka daaa! Ndwara asima ndamutse mpushyemo nshobora gupfa…”
Umupolisi: “Ntacyo. Ngwino unkurikire ku kazi tugufate amaraso.”
Umushoferi: “Ugize ngo iki afande? Ndwara hemofiliya, urashaka ko bampamba? Iyo mvuye sinjya ndekera aho….”
Umupolisi: “Ok! Nta kibazo ngwino turafata inkari basi tube ari zo dusuzuma!”
Umushoferi: “Ntibishoboka! Ndwara diyabete ndamutse ntanze inkari igipimo cy’isukari cyagabanuka bikangwa nabi.”
Umupolisi: “Ok! Reka tubyoroshye: Sohoka mu modoka ugendeshe ibirenge, ariko ugende kuri uyu murongo w’umweru utawuvaho ndebe!”
Umushoferi: “Afande, na byo sinabishobora nasinze cyane ntibyakunda!!!”



















TANGA IGITEKEREZO