00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese koko abagabo bakunda abagore b’inzobe

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 16 October 2012 saa 01:38
Yasuwe :

Hirya no hino mu Gihugu, usanga umugore wari uzi ari igikara yarabaye inzobe, abandi na bo ugasanga mu maso ni inzobe ariko amaboko n’amaguru ari igikora. Abakora ibi bakaba bifashisha amavuta ahindura uruhu.
Bamwe mu bagore bakoresha amavuta abahindura inzobe, bavuga ko babiterwa n’uko abagabo bakunda abagore b’inzobe, abandi bakavuga ko bakabikora bashaka kugira uruhu rukeye. Abakoresha aya mavuta, bamwe muri bo ngo baba bagamije gushimisha abakunzi babo mu gihe abandi bavuga ko (…)

Hirya no hino mu Gihugu, usanga umugore wari uzi ari igikara yarabaye inzobe, abandi na bo ugasanga mu maso ni inzobe ariko amaboko n’amaguru ari igikora. Abakora ibi bakaba bifashisha amavuta ahindura uruhu.

Bamwe mu bagore bakoresha amavuta abahindura inzobe, bavuga ko babiterwa n’uko abagabo bakunda abagore b’inzobe, abandi bakavuga ko bakabikora bashaka kugira uruhu rukeye. Abakoresha aya mavuta, bamwe muri bo ngo baba bagamije gushimisha abakunzi babo mu gihe abandi bavuga ko uruhu rwabo rwahindutse kubera amavuta bakoresha bagamije kwivura uduheri two mu maso.

Umugore witwa Murebwayire, umwe mu baganiriye na IGIHE ukoresha aya mavuta atukuza, avuga ko aya mavuta ayisiga agamije kugira ngo uruhu rwe rucye kurusha uko rwasaga kandi arusheho no gushimisha umugabo we, kuko ngo akunda abagore b’inzobe.

Ku rundi ruhande ariko Murenzi John waganiriye na IGIHE, avuga ko abagore badakwiye kwitiranya ibintu ngo bitume bica uruhu rwabo, kuko inzobe zikundwa ari inzobe karemano kandi n’abakobwa birabura bakaba bakundwa bitewe n’impamvu y’ukunda.

Akomeza avuga ko kuba inzobe cyangwa igikara byonyine bitaba bihagije imbere y’umugabo, kuko ngo hari n’ibindi bintu bitandukanye umugabo arebaho mbere yo gukunda umugore cyangwa umukobwa.

Abagabo si ko bose babibona kimwe. Hari abavuga ko iyo wakunze umugore umukundira uko asa yaba ari igikara cyangwa inzobe. Abandi bavuga ko guhitamo igikara cyangwa inzobe biterwa n’impamvu yaguteye kumukunda, kuko ashobora kuba ri inzobe ariko afite izindi nenge zitatuma akundwa n’abagabo.

Abakoresha amavuta atukuza bavuga ko bagamije gushimisha abakunzi babo hari abavuga ko ari urwitwazo rwa bamwe mu bagore batanyurwa n’uko baba basazwe basa, bakibwira ko bihinduye inzobe ari bwo baba beza kurushaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages