Mu gihe hamaganwa abatwara ibinyabiziga bavugira kuri telefoni kuko byateza impanuka, noneho ubu hadutse ibindi birangaza abashoferi bamwe bacuranga radiyo yo mu modoka hakoreshejwe telekomande (remote control).
Ibi bikunze kugaragara cyane mu modoka zitwara abagenzi cyane cyane izitwa “indasita” zikorera ku murongo wa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.
Ibi usibye n’inzego zishinzwe umutekano zivuga ko ari ikibazo kuko byateza impanuka n’abagenzi ubwabo bavuga ko atari byiza, cyane ku bashoferi batwara abagenzi kuko byatera impanuka abantu benshi bakahatakariza ubuzima.
Umwe mu bagenzi waganiriye na IGIHE, agira ati ”ibyo gutwara imodoka ucuranga ukoresheje telekomande ni bibi cyane. Twari tumenyereye ko gucuranga radiyo ukoresheje intoki ntacyo bitwaye, ariko gukoresha kariya kuma ntaho bitaniye no kuvugira kuri telefoni kuko bituma umushoferi arangara. Na byo babyamagane.”
Gukoresha telekomande bishingiye ku kuba ubu hari amaradiyo menshi ari ku isoko azikoresha, bitandukanye n’uko kera byari bimeze kuko radiyo zo mu modoka zasabaga ko umuntu agira icyo ahindura ku byo ivuga akoresheje ukuboko.
Telekomande ishobora kurangaza umushoferi mu gihe atwaye imodoka agashaka kuyikoresha ahindura ibyo radiyo iri kuvuga. Ni byiza rero ko abashoferi baha agaciro ubuzima bw’abo batwaye birinda kugira ibibarangaza, dore ko rimwe na rimwe hari n’ababa batishimiye ibyo bavuza muri radiyo.



















TANGA IGITEKEREZO