Amakuru dukesha BBC avuga ko ubu bujura bwabaye ku wa Gatanu tariki 28 Ugushyingo 2025, mu nzu igurisha imirimbo ya Partridge Jewellers muri Auckland.
Abakora muri iri guriro ngo bahise bahamagara polisi, ihageze isanga uyu mugabo yamaze kumira uyu murimbo wa diamant, ndetse kugeza n’ubu ntibarabasha kuwubona.
Kuri ubu hari gukorwa igenzura ry’abaganga rigamije kureba niba koko yaramize iyi ‘diamant’ ndetse akaba yayirutswa.
Biteganyijwe ko ukekwa azagezwa imbere y’urukiko tariki 8 Ukuboza 2025, kugira ngo akurikiranwe ku cyaha cy’ubujura.
Ntabwo ari ubwa mbere uyu mugabo avuzweho kwiba muri iri duka ry’imirimbo, kuko ku wa 12 Ugushyingo yahibye iPad.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!