Uyu mubyeyi w’imyaka 46 n’umwana umwe, yatangaje ko yatangiye kugira ibibazo byo kwibagirwa no kutumva neza, ariko akeka ko ari ibisanzwe bijyana n’imihindagurikire y’umubiri w’abagore iyo bagiye gucura (périménopause). Ni ibihe bihera ku myaka 40 kugeza kuri 50.
Jane Roberts yavuze ko nyuma yaje kubiganiriza umuganga we, amubwira ko ibyo bimenyetso bishobora kuba ari iby’indwara y’ubwonko yo kwibagirwa izwi nka ‘dementia.’
Byabaye ngombwa ko akorerwa isuzuma hifashishije CT Scan, ryaje kugaragaza ko afite kanseri yo mu bwonko ya glioma, yafashe igice cyo hagati mu bwonko. Ikibabaje abaganga bamubwira ko bigoye kuyibaga.
Jane Roberts avuga ko nyuma yo kubona ko adashobora kubagwa, yoherejwe ku bitaro bikomeye bya Cleveland Clinic ngo arebe ko bamufasha, ariko n’aho bemeza ko nta buryo bwo kubaga iyo ndwara bafite.
Ati “Kugeza ubu, ntegereje ibisubizo bya MRI bizagena uko indwara ihagaze n’ingamba z’ubuvuzi zishobora kugabanya ubukana bwayo.”
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok na Instagram, yatangiye gusangiza abantu iby’inkuru ye, anashishikariza abandi kutirengagiza ibimenyetso, kabone n’iyo byaba bisa n’ibisanzwe.
Ati “Natekerezaga ko ari ibintu byoroheje bijyanye n’imihindagurikire y’umubiri. Iyo ntaza kujya kwa muganga, sinari kumenya ko ari kanseri.”
Ibibyimba byo mu bwonko bya glioma byihariye 30% by’ibibyimba byose bifata ubwonko, ndetse 80% byabyo byose bivamo kanseri.
Bikunda gufata abantu bari hagati y’imyaka 45 na 70 icyakora abahanga mu buvuzi bavuga ko ku myaka yose umuntu yabigira.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!