00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yasanze ari se w’abana 199 kubera gutanga intanga atitangiriye itama

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 August 2026 saa 09:15
Yasuwe :

Umugabo wo mu Buholandi wamenyekanyeho gutanga intanga inshuro nyinshi yemeye ko ari umubyeyi w’abana nibura 199, barimo 11 bavukiye mu Bubiligi.

Uyu mugabo uzwi ku izina rya Simon, yabigaragaje mu ibaruwa yandikiye ababyeyi b’abana be, aho yemeye ko ibikorwa bye byo gutanga intanga byatumye agira uruhare mu kubyara abana benshi.

Amakuru y’uyu mugabo yatangiye kumenyekana nyuma y’ikiganiro cya televiziyo Nieuwsuur cya NOS, cyagaragaje ko yari amaze kugira uruhare mu kubyara abana nibura 121 mu Buholandi no mu bindi bihugu. Icyakora, nyuma yaje kuvuga ko umubare w’abana bamukomokaho ushobora kuba ugeze kuri 199.

Muri abo bana, 11 bavukiye mu Bubiligi, 15 bavukiye mu Budage, undi umwe avukira mu kindi gihugu cy’i Burayi, mu gihe abandi bavukiye mu Buholandi.

Uyu mugabo w’imyaka 43 ukomoka mu Mujyi wa Groningen mu Buholandi, yemeye ko atigeze agaragaza neza amakuru yose ajyanye n’ubwinshi bw’intanga yatanze. Yavuze ko ibyo byatumye bamwe mu babyeyi bagira amakuru atuzuye cyangwa atari yo ku bijyanye n’umubare w’abana yari yaragize uruhare mu kubyara.

Bivugwa ko yakoresheje amazina atandukanye mu gihe yatangaga intanga, arimo Jesse, Johan, Daan, Sam na Maarten. Uyu mugabo yavuze ko yamaze guhagarika gutanga intanga.

Iby’uyu mugabo byateje impaka ku buryo gahunda yo gutanga intanga igenzurwa, kuko Minisiteri y’Ubuzima mu Buholandi yari imaze imyaka izi ibikorwa bye ariko nta ngamba zihariye zifatwa kuri we.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages