The Sun yavuze ko iyi ndege ya British Airways yari ifite urugendo BA32, yagombaga guhaguruka i Hong Kong tariki 15 Werurwe iza gupfiramo umugenzi nyuma y’isaha ihagurutse ku kibuga cy’indege.
Nyuma y’ibi, abapilote bakomeje urugendo ngo kuko iyo umuntu apfuye ntibasubira inyuma kandi yashizemo umwuka, cyeretse akiri muzima akabanza gukorerwa ubutabazi.
Benshi mu bagenzi b’indege batangajwe n’uburyo umubiri wa nyakwigendera wabitswe mu gikoni aho bashyuhiriza ibyo kurya no kunywa amasaha 13 mu rugendo, ndetse bamwe bemeza ko basoje urugendo humvikana umwuka mubi uturuka muri iki cyumba.
Umwe mu baganiriye na The Sun wari muri iyi ndege, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko abayobozi b’indege bumvikanye icyo bakorera umurambo. Abapilote bifuzaga ko bawufungirana mu bwiherero, ariko abakozi b’indege bavuga ko bidakwiriye, niko kuwushyira ahitaruye abandi, mu gice cy’inyuma cy’igikoni cy’indege.
Umuvugizi wa British Airlines agaruka kuri ibi, yagize ati “Umukiliya wacu yapfiriye mu rugendo kandi twifatanyije n’umuryango n’inshuti muri ibi bihe by’amajye [...]turi gukora ibishoboka byose ngo tugarure ituze mu bakozi bacu kandi tureba ko amabwiriza yose yakurikijwe.”
Iyi ndege ikimara kugwa ku kibuga, polisi yasabye abagenzi 331 yari itwaye kuguma mu byicaro byabo iminota 45 mu gihe bakoraga iperereza ku rupfu rw’uyu mugenzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!