Abaganga bagaragaje ko ibyamubayeho ari uburwayi budakunze kuboneka buterwa no kwangirika k’ubwonko mu gice kigenzura ijwi.
Emily ijwi rye ryatangiye kugenda muri Mutarama uyu mwaka. Abaganga batandukanye bagerageje kumuvura ariko bayoberwa ikimutera kutavuga kandi yarahoze abasha kuvuga.
Mu mpera za Werurwe ijwi rye ryaragarutse ariko riza ryarahindutse, Icyongereza akivuga nk’umunyamahanga.
Icyongereza asigaye avuga kimeze nk’icy’umuntu wavukiye muri Pologne, mu Bufaransa cyangwa mu Butaliyani. Iyo yananiwe, kirahinduka kikamera nk’icy’umuntu wavukiye mu Burusiya, yakomeza kugira ibimunaniza ijwi rikagenda burundu.
Emily yavuze ko uretse kuba atabasha kuvuga neza nkuko byahoze, ngo no gutekereza yumva byarahindutse atagitekereza nka mbere.
Ati “Nsigaye nandika umukono utandukanye n’uwo nahoze nandika, inyunguramagambo zanjye zose zaragiye n’Icyongereza cyanjye cyabaye kibi kandi ubuzima bwanjye bwose nabubaye mu Bwongereza.”
Uyu mugore avuga ko kuba ijwi rye ryarahindutse bimugiraho ingaruka kuko benshi bamuhohotera. Yavuze ko asigaye yiyumva nk’umunyamahanga ndetse iyo agiye nko guhaha, ngo hari abamukomera bamubwira ko abanyamahanga nka we aribo bazanye coronavirus.
Mbere abaganga babanje gutekereza ko Emily yaba afite ikibazo cyo guturika k’udutsi tw’ubwonko (stroke) ariko nyuma baje gusanga ari ikibazo cy’iyangirika ry’ubwonko ku gice kigenzura ijwi, nubwo batazi icyateye iryo yangirika.
Byatangiye Emily arwara umutwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri, nyuma ijwi naryo ritangira kugenda nkuko ikinyamakuru The Mirror cyabitangaje.
Mbere y’uko arwara, Emily n’umugabo we bari barateganyije kuzajya mu biruhuko muri Thailand . Ubwo abaganga babonaga indwara ye idakira, bamugiriye inama yo gukomeza umugambi wo kujya mu biruhuko kugira ngo atuze barebe ko ijwi rigaruka.
Yagiye mu biruhuko muri Werurwe we n’umugabo we, bamara muri Thailand iminsi itanu. Muri ibyo biruhuko, ijwi ryongeye kugaruka gahoro gahoro ariko rigaruka imivugire y’Icyongereza cye yarahindutse.
Yavuze ko nubwo yishimiye ko ijwi rye ryagarutse, ritakimeze nk’iryo yahoranye ku buryo ajya agira ubwoba ko iyo avuga aba atari we.
Uyu mugore yakurijemo no kugagara ingingo (Paralysie) zirimo ukuboko kw’ibumoso n’ikiganza icyakora abaganga bamwijeje ko azakira.
Kubera izo ndwara, Emiy yahagaritse akazi yakoraga kuko abaganga bamubwiye ko umunaniro uzatuma indwara ye irushaho kumuzahaza.



















TANGA IGITEKEREZO