00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yaguye mu maguru y’umugore bari kwihera akabyizi mu gihuru

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 21 May 2026 saa 02:30
Yasuwe :

Polisi yo mu Karere ka Luuka muri Uganda yatangiye iperereza ku rupfu rutunguranye rw’umugabo w’imyaka 50 witwa Simon Kalamu wapfiriye mu gihuru mu ijoro ryo ku wa 18 Gicurasi 2026 ubwo yari ari gutera akabariro.

Uyu mugabo wari utuye mu gace ka Bukooma mu Karere ka Luuka kari mu Burasirazuba bwa Uganda bivugwa ko mbere y’urupfu rwe yari kumwe n’umugore w’imyaka 40 bakomoka mu gace kamwe.

Nyuma ngo baje kumvikana gukora imibonano mpuzabitsina mu buryo butateguwe neza birangira biyambaje igihuru cya hafi y’aho bari bari.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Busoga y’Amajyaruguru, SP Samson Lubega, yavuze ko amakuru y’ibanze agaragaza ko abo bombi bakoze imibonano mpuzabitsina inshuro ya mbere, ariko ubwo batangiraga iya kabiri Kalamu ntiyabashije kuyirangiza.

Yagize ati “Nyakwigendera n’uwo mugore bivugwa ko bagiye mu gihuru kiri hafi aho bahakorera imibonano mpuzabitsina. Bamaze kuyikora inshuro ya mbere batangiye iya kabiri ni bwo yahise yitura hasi aza guhita apfa.”

Daily Monitor yanditse ko uwo mugore akimara kubona uwo bari kumwe yituye hasi yahise atabaza abaturage bo hafi na bo bahamagara inzego z’ibanze ndetse na Polisi.

Polisi ubwo yari imaze kuhagera umurambo wa Kalamu wajyanywe gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe mu by’ukuri.

Umwe mu baturage yavuze ko uyu mugabo yari azwiho gukoresha imiti yongera imbaraga mu gukora imibonano mpuzabitsina ishobora kugira ingaruka ku mikorere y’umutima.

Ati “Yari afite akamenyero ko kunywa ibinyobwa byongera imbaraga n’imiti gakondo. Nanone kandi yari afite abagore benshi bari bacuditse. Turakeka ko yaba yagize ikibazo cy’umutima.”

Ikindi abaturage bagarutseho ni uko uwo mugabo yari asanzwe afite umugore ndetse bari baherutse kwibaruka umwana.

Abaganga bavuga ko impfu zikunze kuba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina zishobora guterwa n’indwara z’umutima umuntu asanganywe ariko bigatizwa umurindi no kuba umuntu yaba yabanje gufata ibinyobwa byongera imbaraga cyangwa imiti yongera akanyabugabo itagenzuwe neza.

Yaguye mu maguru y’umugore bari kwihera akabyizi mu gihuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages