Eddy Van Mulder, utuye mu gace ka Ninove mu Ntara ya East Flanders mu Bubiligi, yadwinzwe n’aya mavubi ku wa Kane nimugoroba ubwo yari agiye guha ubwatsi ifarashi ye.
Amakuru avuga ko ubwo yazamuraga ubwatsi akabukunkumura, amavubi agera ku icumi yari yihishe mu cyari cyari yahise amutera, amudwinga inshuro nyinshi.
Nyuma yo kurumwa, umutwe n’umuhogo wa Eddy byatangiye kubyimba, bituma abura umwuka ahita agira ikibazo cyo guhagarara k’umutima.
Yahise ajyanwa mu bitaro byo mu mujyi wa Aalst, aho amaze iminsi ine ari muri koma. Abaganga bavuze ko kuba yamaze hafi igice cy’isaha atabona umwuka byatumye amahirwe yo kongera gukanguka aba make cyane.
Eddy yari amaze ukwezi kumwe gusa yizihije isabukuru y’imyaka 60. Umuvandimwe we Guy yavuze ko ibyabaye byababaje cyane umuryango, avuga ko ari ibintu bigoye kubyakira.
Yavuze ko Eddy yari umuntu ukorana umwete, ukunda gufasha abandi kandi wakundwaga n’abantu benshi.
Kugeza ubu, ibitaro bivuga ko kubyimba kwe kwagabanutseho gato, ariko ubuzima bwe bugikomeje kujya mu kaga ndetse bigoye kumenya ko azagenda akira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!